00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Only Fans yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika amashusho n’amafoto by’urukozasoni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kanama 2021 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

OnlyFans, Urubuga rw’Abongereza ruzwiho gutangaza amashusho n’amafoto birimo n’iby’urukozasoni rwisubiyeho nyuma yaho rwari rwatangaje ko rugiye guhagarika amashusho amwe y’urukozasoni yarubarizwagaho.

Uru rubuga mu itangazo rwashyize hanze rwavuze ko rushaka ko rwisangwamo n’abahanzi bose.

Rikomea riti “Twasubitse umwanzuro twari twafashe wagombaga gutangira gukurikizwa ku wa 1 kwakira 2021. OnlyFans ikomeje gushikama ku kudaheza.”

Ntabwo Only Fans yatangaje mu buryo bweruye niba uyu mwanzuro uzahoraho.

Tariki ya 19 Kanama 2021 ni bwo uru rubuga rwatangaje ko amashusho agaragaramo ibyerekeye imibonano mpuzabitsina n’ibindi bisa nabyo, ababishyiraho bagiye kujya bakumirwa.

Mu itangazo rwashyize hanze, rwari rwavuze ko ari umwanzuro wagombaga gutangira gukurikizwa guhera ku wa 1 kwakira 2021. Ibi byatangajwe bivugwa ko bigiye gukorwa kubera ubusabe bw’abafatanyabikorwa ba Only Fans.

Iri tangazo rivuga ko Only Fans izareka abahanzi bagashyiraho ibintu birimo ubwambure mu gihe bizaba bihuye na politiki yayo.

Uru rubuga rwatangijwe mu 2016, ariko ruza gukundwa cyane mu bihe bya COVID-19. Abatangije uru rubuga baheruka gutangaza ko bagiye gutangiza urundi rubuga rwitwa OFTV ruzajya rwifashishwa n’abanyamuziki, abajyanama mu myitozo ngororamubiri, abatetsi ndetse n’abanyarwenya. Only Fans ikoreshwa n’abarenga miliyoni 13.

Only Fans yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika amashusho n’amafoto by’urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .