00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS iratabariza abagera kuri 99% mu batuye isi bahumeka umwuka uhumanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 April 2022 saa 02:24
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko abantu bagera kuri 99% mu batuye isi bahumeka umwuka wanduye ndetse ko biri mu bitwara ubuzima bw’abatari bake buri mwaka.

OMS yagaragaje ko buri gice cy’isi muri iki gihe kibangamiwe n’iyangirika ry’umwuka nubwo ikibazo gifite ubukana mu bihugu bikennye cyane kurusha ibindi.

Itangazo rya OMS, RFI yabonye rigira riti “Hafi abatuye isi bose (99%) bahumeka umwuka wanduye birenze ibipimo bya OMS kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo.”

Muri raporo y’uyu muryango yo mu myaka ine ishize, wari wagaragaje ko abagera kuri 90% by’abatuye isi bagerwaho n’ingaruka zo guhumeka umwuka mubi ariko ibipimo byarazamutse cyane.

Ni mu gihe ONU yatangaje umwaka ushize ko za Guma mu Rugo n’isubikwa ry’ingendo byashyizweho kubera ingamba zo kurwanya Covid-19 byagize uruhare mu kugabanya ihumana ry’umwuka. Nubwo bimeze bityo ariko OMS ivuga ko iki kibazo kigicanye maremare.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima rusange no kurengera ibidukikije, Maria Neira, yatangaje ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19 bidakwiye ko abantu bagera kuri miliyoni ndwi bakomeza gupfa bazize guhumeka umwuka wanduye kandi bishobora kwirindwa.

Ubushakashatsi bwa OMS bwakorewe mu mijyi irenga 6000 mu bihugu bigera ku 117.

Muri raporo y’ubwo bushakashatsi ivuga ko ikinyabutabire cya Nitrogen (NO2) ari cyo kiza ku isonga mu bihumanya imijyi kandi ko gitera indwara z’ubuhumekero by’umwihariko asthma.

Hari kandi ibindi binyabutabire birimo ‘sulfate’ na ‘Black Carbon’ bitera ingaruka zikomeye iyo byinjiye mu bihaha cyangwa mu miyoboro y’umutima.

Iyi raporo yerekanye ko ibibazo biterwa n’iyangirika ry’umwuka bifite ingaruka ziremereye mu bihugu bikennye ariko ko imijyi myinshi ifite ibibazo bikomoka kuri ‘nitrogen’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .