Kuri Samuel Mutasa urugendo rwo gushaka iyi mpamyabumenyi y’ikirenga rwatangiye mu myaka 41 ishize rugenda rwitambikwa n’ibintu byinshi birimo imiterere y’akazi ke ndetse n’amasomo yashakaga kwiga ubwayo.
Uyu musaza w’abana batandatu abonye impamyabumenyi y’ikirenga mu gihe bucura bwe nawe hari hashize iminsi mike ayiherewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo yahabwaga iyi mpamyabushobozi, Samuel Mutasa yavuze ko mu muryango we ari we wenyine wari usigaye ari umunyeshuri kuko umuhungu we w’imfura ari umuganga Umukurikiye akaba impuguke mu bijyanye n’ibidukikije, uwa kane akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bucuruzi, mu gihe bucura bwe nawe yari aherutse kubona iyi mpamyabushobozi y’ikirenga.
Ubwo yahabwaga iyi mpamyabumenyi, uyu musaza yavuze ko adateganya kuyikoresha asaba akazi, yemeza ko ahubwo izamufasha kugira ngo abantu bamugirire icyizere mu kazi ko kwandika ibitabo asanzwe akora.
Kuri we ngo kwiga abifata nk’uko abandi bantu bakunda imikino ibashimisha nk’umupira w’amaguru, akemeza ko ariyo mpamvu yatumye atarambirwa muri iyi myaka 41 yose.
Mu muhango wo gutanga izi mpamyabumenyi ku banyeshuri, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Dar es Salaam bwamuhaye umwanya ngo ageze ijambo kuri bagenzi be barenga ibihumbi 10 barangirije amasomo umunsi umwe, abasaba kuba umusemburo w’impinduka mu muryango kandi bagashishikariza abakiri bato gukunda amasomo ya siyansi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!