00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirabayazana w’umubare w’abambara ‘lunettes’ ukomeje gutumbagira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Abahanga mu by’indwara z’amaso bagaragaza ko ubwiyongere bukabije bw’abambara lunettes bushingiye ku kuba urwego abantu bakeneraho ikoranabuhanga rwarazamutse, nabo ubwabo bakaba batacyita cyane ku bwirinzi bw’ingaruka zaryo kuri bo.

Uyu munsi kubona umwana w’imyaka iri munsi ya 10 wambaye lunettes cyangwa se amadarubindi kubera uburwayi bw’amaso ntibigitangaje. Ugeze mu myaka 60 atarayambara kandi akenera ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi ke ka buri munsi ni we utangarirwa.

Nubwo hemezwa ko uburwayi bw’amaso bushobora guhererekanywa mu gisekuru cy’umuryango, iyo urebye uyu munsi ubona ko haba abana bato cyangwa abantu bakuru basigaye baratwawe cyane na telefoni zigezweho (smartphones), tablets, ndetse na za mudasobwa.

Muri uko kuzikoresha cyane, usanga banamara amasaha menshi bazikoresha mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko begereza ibyo bikoresho amaso yabo, aho gushyiramo intera ihagije nk’uko bisabwa.

Ikigo Nanyang Optical cyo muri Singapore cyemeza ko ukoresha smartphone yagombye gushyiramo intera nibura iri hagati ya santimetero 41 na 46c hagati yayo n’amaso ye, mu gihe kuri mudasobwa hakenewe intera iri hagati ya santimetero 51 na 101.

Kuri television, ufata ubugari bwayo ugakuba na 1,5 kugira ngo umenye intera ikwiye wayireberamo. Nk’urugero, niba ifite 32 inches, kuyireba mu buryo butekanye wagombye gushyiramo intera ya 48 inches.

Hatekerezwa ko impamvu mu myaka yashize uburwayi bw’amaso butari hejuru cyane ari uko abantu bagiraga amakenga ku ngaruka z’ikoranabuhnaga ku buzima bwabo, bagashyira intera ihagije hagati yabo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga kandi ntibabikoreshe kenshi cyane nk’uko bimeze uyu munsi.

Abahanga mu by’indwara z’amaso batekereza kandi ko kuba abantu basigaye batagifata umwanya uhagije wo kuba bari hanze ngo urumuri rw’izuba ruhagije rubagereho, ugasanga abenshi barakorera mu nzu, nabyo byagize uruhare mu kuba amaso yabo akomeje kurwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .