Nyarugenge: Yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe.

Ahagana saa Mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, uyu mugabo yasanze umugore we bafitanye abana babiri aryamanye n’undi mugabo, yambaye ubusa.

N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye IGIHE ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza.

Ati “Njye byantunguye cyane kuko siniyumvishaga ko ashobora kuzana undi mugabo mu cyumba imbere y’abana kuko bari bakiri maso.”

Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere.

Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya.

Ati “Ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari, yatuje agategereza imyanzuro y’inkiko ko nasabye gutana na we, ibindi akabireka.”

Umugabo wasanzwe aryamanye n’umugore w’abandi, ubwo abaturage bahururaga ari benshi, yumvikanishije kwihagararaho n’amashagaga menshi avuga ko iyo nyir’urugo amukoraho yari bumusebereze imbere y’abana be.

Aba bombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabanda ariko bahita barekurwa kuko nta kimenyetso kigaragaza ko basambanye.

Umugore n'uwo bafatanwe batwawe kuri sitasiyo ya Polisi ariko bahita barekurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza