Karabaye, ni agace gaherereye mu Murenge wa Nyakabanda ndetse gakunze kugaragaramo udutsiko tw’abajura biba abaturage yaba nijoro no kumanywa na nijoro ntacyo bikanga.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo bitewe n’aba bajura cyane ko n’abanyerondo na Dasso babtinya.
Bemeza ko no mu cyumweru gishize hari mugore ukora ku murenge aba bajura bategeye mu nzira bamwambura telefone banasiga bamukomerekeje ndetse banakubita aba-dasso bari baje kubafata.
Bavuga ko mu bihe bishize abajura babibaga bari abo muri aka gace ariko ubu bahangayikishijwe n’uko n’abo mu mirenge ihana imbibi n’uyu wa Nyakabanda nabo basigaye baza gutegera abantu mu tuyira two muri aka gace bakabacucura ibyabo ushatse kubarwanya bagasiga bakomerekeje.
Umwe yagize ati "Ubuse ntihari umugore ukora ku murenge bategeye mu nzira ejo bundi bakamukubita ikintu mu mutwe bakamwambura telefone ye DASSO zaza bakazikubita ku manywa y’ihangu zikiruka?mu dukorere ubuvugizi n’aho ubundi rwose maline z’aha zizamara abantu."
Undi yagize ati "Umva ubu uzi ubwenge asigaye ataha kare ikibazo n’uko baniba no kumanywa naho telephone zo baziba abantu buri munsi, ni benshi kuko n’iyo wameshe bigusaba kuyiguma imbere kugeza yumye."
Murekembanze Micho Aphrodis, wibwe ategewe mu nzira akanavunwa ukuguru n’aba bajura, we avuga ko hatagize igikorwa abajura bo muri aka gace bashobora kuzica abantu benshi.
Yagize ati "Banteze mvuye mu kazi nijoro banyambura amafaranga ibihumbi 87 noneho nirutse bansanga iwanjye bamvuna ukuboko, ikibabaje n’uko ntacyo ubuyobozi bukora kubera ko n’abanyerondo barabatinya."
Yongeyeho ko muri aka gace abaturage batajya batabarana ku buryo hakwiye ubukangurambaga bwo kubashishikariza kugira uwo muco.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, nawe yemeza ko muri aka gace hari abajura benshi.
Yagize ati "Abajura bo barahari benshi ariko ingamba twafashe n’uko tugiye gufatanya umutekano cyane cyane muri iki gihe cy’umutekano turakora imikwabo dufatanyije n’umurenge wa Nyakabanda n’urwa Rwezamenyo ku buryo abajura bose bahari tubafata."
Yongeyeho ko abajura bakunze kwitwa abamaline babaga muri ak agace bamaze kubafata kuburyo bizeye ko mu minsi iri mbere ikibazo cy’umutekano muke kigaragara muri aka gace kizaba gikemutse.
Muri aka gace hari n’abajura bambura abaturage telefone bakanabasaba umubare w’ibanga bakabikuza amafaranga yabo kuri mobile money.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!