00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abakobwa babiri b’abanyeshuri barwaniye ku ishuri bapfa umusore karahava

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 July 2022 saa 11:48
Yasuwe :

Abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye cya APACE riherereye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, barwanye na bagenzi babo biga mu ishuri rya St Joseph Kicukiro bapfa umusore uba muri Qatar, bitungura benshi.

Iyi mirwano yabaye ahagana saa mbili za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Nyakanga 2022.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko intandaro y’iyi mirwano yatewe n’uko hari umwe mu bakobwa biga muri APACE washyize ifoto y’uwo musore ku mbuga nkoranyambaga bari kuvugana.

Bavuga ko ibi byarakaje cyane undi mukobwa wiga mu Kigo cya St Joseph Kicukiro ngo wakundanaga n’uwo muhungu ku buryo byabaye ngombwa ko yandikira mugenzi we ko yifuza ko bazahura bagakozanyaho.

Umuturage witwa Uwambaje Marie Rose yagize ati “Ni abakobwa barwanye bapfa umuhungu abiga Kicukiro bo bari banitwaje ibyuma n’inzembe, barwaniye hariya ku rusengero gusa byadutangaje kubona abana barwanira umusore.”

Umwe mu banyeshuri biga muri APACE yabwiye BTN TV ko hagati y’aba bakobwa amakimbirane yari amaze igihe.

Ati “Byatangiye ejo, baravuze ngo bahure barwane ni bwo uyu munsi baje kubategera ku ishuri, hari ikigo cyo mu Kagarama cyaje aha kuri APACE bararwana bafite n’ibyuma n’inzembe.”

Yakomeje avuga ko aba bakobwa babiri barwanye bose bakomeretse ku buryo imodoka y’Umutekano y’umurenge wa Nyakabanda yahise ibajyana ku Kigo Nderabuzima cya Kabusunzu kugira ngo bavurwe.

Umuyobozi wa APACE, Sentware Emile, nawe yemeje iby’aya makuru ariko ashimangira ko aba banyeshuri barwaniye hanze y’ikigo.

Ati “Ntabwo barwaniye mu kigo barwaniye hanze.”

Yakomeje avuga ko atazi neza ibyo aba banyeshuri bapfaga kubera ko batonganiye hanze bakanarwanira hanze y’ikigo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabanda bwavuze ko aya makuru bukiyamenya bwahise bwohereza abashinzwe umutekano kugira ngo bayakurikirane.

Ubwo aba bakobwa barwanaga bapfa umusore /Ifoto: BTN TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .