Nyanza: Umukecuru wari mu bakuze cyane mu Rwanda yitabye Imana afite imyaka 110

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 02:11
Yasuwe :
0 0

Umukecuru witwa Mukakinani Véronique w’imyaka 110 y’amavuko wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza wari umwe mu bakuze cyane mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Uwo mukecuru yari atuye mu Mudugudu wa Nzoga mu Kagari ka Nyundo. Yavukiye ku Kibuye ahitwa i Muhororo; ubu ni mu Karere ka Rutsiro.

Yitabye Imana mu masaha y’umugoroba kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019.

Umwe mu buzukuru be witwa Kayigi Ange Claude yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.

Ati “Yitabye Imana muri uyu mugoroba; yari amaze ibyumweru bitatu birengaho iminsi muke mu bitaro. Yari arwaye uburwayi bujyanye n’iza bukuru”

Kayigi avuga ko nyirakuru yabyaye abana batatu ariko babiri nibo bakuze ndetse bagura umuryango, bamusigira abuzukuru 13 gusa abariho ubu ni icyenda. Abuzukuruza be ni 32 n’ubuvivi icyenda.

Mu mwaka wa 2013 Ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 104 yari amaze avutse yishimanye n’abana, abazukuru, abuzukuruza n’ubuvivi bwe. Icyo gihe yagarutse kuri amwe mu mateka y’u Rwanda azi kandi yabonye.

Yavuze ko yakuze abona Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ukuntu yajyaga amubona ajya guhiga umuhigo we akawuha abaturage bishwe n’inzara bitaga Ingarisi icyo gihe.

Yavuze ko ko Rudahigwa ari we wazanye igihingwa gihangana n’amapfa bita "imyumbati" mu gihe umugabo we witwaga Gombaniro yatwaraga akarere k’Amayaga.

Icyo gihe yagarutse ku mateka y’u Rwanda atondekanya uko ingoma zagiye zisimburana areba kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho ngo yishwe urw’agashinyaguro akanga gupfa; akanicirwa benshi mu muryango we.

Yavuze ko kuba yararambye akageza ku myaka irenga 100 benshi batagezaho, abikesha Imana kandi ko mu miberiho ye uretse agashinyaguro karenze ukwemera yagiriwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ubundi ntiyari yarigeze aruha kuko yikoreraga imirimo isanzwe yo mu rugo.

Aha yari kumwe na bamwe mu bagize umuryango we
Mukakinani Véronique akikijwe n'abuzukuruza be
Mukakinani Véronique yitabye Imana afite imyaka 110 y'amavuko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .