00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Yatandukanye n’umugabo kubera kwikinisha baryamanye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 May 2022 saa 11:45
Yasuwe :

Abemera Imana iyo bumvise ijambo kwikinisha, bose baterera hejuru icyarimwe bati ‘iyo ni satani’. Nubwo bimeze bityo ariko birakorwa ku mpamvu zitari zimwe.

Nubwo hari abakeka ko kwikinisha bikunze gukorwa cyane n’urubyiruko cyangwa abakiri bato, si uko bimeze kuko hari umugore wo mu Murenge wa Nyamirambo uherutse kwerura ko yatanye n’umugabo we wakundaga kwikinisha kandi bari kumwe.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, ubwo uyu mugore yari yicaranye n’inshuti ze muri Car Free zone mu Biryogo bari kunywa ikawa, yaraberuriye ababwira ko yatandukanye n’umugabo we nyuma yo kumufata ari kwikinisha kandi baryamanye.

Ibi uyu mugore yabivuze nyuma y’uko inshuti ze zari ziri kumubaza impamvu atifuza gusubirana n’umugabo we bafitanye abana babiri kandi we abyifuza.

Yavuze ko yamuzinutse nyuma yo kumufata inshuro zirenze eshatu arimo kwikinisha. Ngo hari ubwo yahengeraga amaze gusinzira agatangira kwikinisha bikamubangamira kubera ko yabaga atamwangiye ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ati “Ariko tinya umuntu nafashe arimo kwikinisha namubaza impamvu akansubiza ngo ninjye wabimuteye.”

Uyu mugabo uvugwa yabwiye IGIHE ko imyitwarire y’umugore we ari yo yatumaga yikinisha.
Ati “None se urajya kubwira umugore ngo hindukira akiraza Nyanza undi mwanya ngo ntabwo ameze neza ku buryo yakora icyo gikorwa, ubwo ari nkawe wabigenza ute? Ni na yo mpamvu nahisemo kujya muhima nkikinisha areba.”

Nyuma y’uko uyu mugore agaragaje ko adashobora gusubirana n’umugabo we inshuti zabo zari zateraniye mu Biryogo ahashyizwe Car Free zone ngo zirebe uko zabahuza zahise zumirwa ndetse zinababwira ko zitazongera kwinjira mu kibazo cyabo gusa zibasaba kwita ku buzima bw’abana babyaranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .