Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ukuboza 2022 ahagana saa yine z’amanywa.
Bakimara kwiba aya mafaranga bahakanye ko ari bo bayatwaye bashaka, guhita biruka ariko ushinzwe umutekano muri ako kabari ababera ibamba.
Uwo musore ushinzwe umutekano muri ako kabari n’abandi bantu bari aho hafi bahise babasaka, basanga uwo mugore yayahishe mu kwaha.
Uburakari bw’abari bari aho bwatumye babahukamo barabakubita.
Umugore wari urimo guha aba bantu inzoga, yabwiye IGIHE ko bamwibye ayo mafaranga bayakuye mu kabati akunze kubikamo.
Yagize ati “ Bakomeje kunywa ariko nkajya mbona barimo kuncunga nyuma nibwo baje kumbwira ngo mbahereze izindi nzoga ngiye kuzizana bahita bakora mu kabati aho mbika amafaranga barayahisha, nyabuze mpita ntabaza.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko aketse aba bantu ko aribo bamwibye bashatse guhita biruka nawe ahitamo kubakingirana aratabaza.
Nubwo uyu mugore wafashwe yateraga amahane ashaka gutera amabuye abari bamaze kumukubita, byageze aho bamaze gusubiza amafaranga y’abandi, barabareka baragenda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!