Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tari ki ya 1 Kamena 2022,ahagana saa yine z’amanywa mu Kagari ka Rwezamenyo II mu gace kagaragaramo indaya nyinshi.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musekirite yashatse gusabana n’indaya noneho indi bamenyeranye imenya ayo makuru ihita ihamusanga.
Uyu mukobwa usanzwe ukora uburaya yabwiye IGIHE ko yahereye kare agurira uwo musekirite inzoga bakunze kwita icyuma. Yavuze ko yamukubise nyuma y’uko undi mukobwa ukora uburaya asanze bari kumwe.
Yagize ati “Umukobwa yicaye ankubita icupa avuga ko mutwaye umugabo noneho uwo musekirite ahita ambwira ngo nyirabuja araje ngo ngende, nanze atangira kunkubita."
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo, Ingabire Chantal we yavuze ko batabaye uwo mukobwa bakanamuvuza ariko asaba ubuyobozi bw’aya macumbi kujya bukurikirana umutekano w’ibiyaberamo bukanashyiraho camera kugira ngo bajye babasha kugenzura ibintu byose bikorerwamo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!