Nyamasheke: Abakarasi babiri barwanye bapfa 200 Frw umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatandatu barwanye bapfa 200 Frw bari bahawe n’umushoferi nyuma yo gushyira abagenzi mu modoka itwara abagenzi yerekezaga i Kamembe, umwe yitaba Imana.

Ahagana saa mbiri za mu gitondo nibwo Habimana Jean Pierre na Muhire Samuel bafatanye mu mashati, bari mu gasanteri ka Tyazo mu Murenge wa Kanjongo.

Umwe mu babibonye yabwiye IGIHE ko bombi babanje guhamagara abagenzi babashyira mu mudoka, maze igiye umushoferi aha Habimana 200Frw, mugenzi we amusaba ko bayagabana, batamvukinyeho batangira kurwana.

Ati “Barwanye bapfa 200 Frw Habimana Jean Pierre yahawe n’umushoferi maze Muhire Samuel amusaba ko bayagabana undi aranga, barafatana maze Habimana Jean Pierre amuruma mu mutwe no ku kaboko, undi nawe amukubita ingumi.”

“Bagundaguranye cyane, ntiwamenya aho yayimukubise, abantu babakiza Habimana Jean Pierre ubona ko yapfuye, yari ari kuva amaraso mu mazuru, bamujyana kwa muganga ariko arapfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibogora, Uwihoreye Providence, yabwiye IGIHE ko Habimana uri mu kigero cy’imyaka 35 yaje gupfa, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kibogora.

Ati “Muhire yashikirijwe RIB, bombi babahaye ibiceri bya 200 Frw, nibyo bapfuye, bari bayasigiwe n’umushoferi."

Yavuze ko ari abantu batari basanganwe imyitwarire myiza. Mu kurwana, ngo uwitabye Imana yarumye mugenzi we na we akamukubita ingumi, bikekwa ko ari zo zamwishe.

Uru rugomo rwabereye mu Karere ka Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .