Nyamasheke: Abajya mu ndaya bagiye guhugurwa ku nyungu zo gukoresha agakingirizo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 Kanama 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bajya mu ndaya mu Karere ka Nyamasheke bagiye gushakishwa bahugurwe ku byiza byo gukoresha agakingirizo nyuma y’aho bigaragariye ko hari abanga kugakoresha cyangwa bagakoresha bakagaca imibonano mpuzabitsina itararangira.

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya i Nyamasheke bavuga ko abagabo baza bashaka ko basambana bakababwira ko bakoresha agakingirizo ariko bamwe bakagakuramo abandi bakagaca, ibintu bo bafata nk’ihohoterwa bakorerwa.

Mu duce dufatwa nk’udusantere dukomeye mu Karere ka Nyamasheke uhasanga abakora umwuga w’uburaya, muri utwo duce harimo Tyazo, Kirambo, Karengera, Nyamasheke, Ntendezi, Gisakura na Bushenge.

Abakora uwo mwuga bavuga ko akenshi ababagana baba basinze ariko bafite amafaranga bakumvikana ko bakoresha agakingirizo ariko bagera mu nzu bakabatera ubwoba ku buryo babakoresha imibonano nta gakingirizo.

Umwe muri bo utuye mu Kirambo yagize ati “Hari igihe ubona umugabo mukemeranywa gukoresha agakingirizo ariko mwagera mu buriri akagakuramo ku ngufu akabikorera aho. Byambayeho rwose turagundagurana andusha ingufu arabikora. Urumva kuba afite n’amafaranga kandi turi mu bihe bya Coronavirus ntiwakwanga ariko ni ihohoterwa nubwo tubura uko tubigenza.”

Undi wo muri Tyazo yunzemo ati “Bibaho rwose, hari ni igihe agaca ntubimenye ukabibona musoje, urumva harimo ingaruka ko hari igihe utwara inda. Nka njye ndi muzima yarabinkoreye mbyuka njya gufata ibinini bindinda. Ni ihohoterwa rikomeye.”

Ntawera Francine ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abakora uburaya muri ako gace, yavuze ko iryo hohoterwa rikorerwa abakora uburaya ryagabanutse ugereranyije na mbere.

Ati “Ashobora kuza akagaca koko cyangwa ntakambare ashaka kwanduza abakobwa bakora umwuga w’uburaya agasanga ufite virusi iruta iye ugasanga yiyongereye ubwandu. Byaragabanutse si nka mbere. Ni ukubigisha amayeri abagabo bagira, ukora uburaya agomba kuba maso.”

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Mugisha Jules ushinzwe gahunda mu muryango Ihorere Munyarwanda yavuze ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bagiye gushaka bamwe mu bakiliya b’indaya bakabaha amahugurwa.

Ati “Nkuko duhugura abakora umwuga w’uburaya, badusabye ko n’abakiliya babo twazajya tubahugura bakamenya ubukana bwa SIDA n’icyiza cyo gukoresha agakingirizo. Ku bufatanye n’akarere tugiye kujya dushaka abakiliya babo tukabahugura bakareka gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku buryo babasha kugira ubumenyi ku cyorezo cya SIDA.”

Yavuze ko bazifashisha abakozi babo bari mu nzego z’ibanze bakorane n’abakora uburaya kugira ngo hatangwe ayo mahugurwa kandi ngo abakora uburaya bemeye ko bazabazana.

Ntawera yavuze ko abagabo bajya gushaka indaya akenshi aba ari abo muri utwo duce barimo abakora imirimo iciriritse cyane, ku buryo kubabona bitazagorana.

Abajijwe uburyo bakwemera kuza mu mahugurwa, yavuze ko batabyanga kuko akenshi iyo hari amahugurwa hari n’insimburamubyizi bahabwa.

Yagaragaje ko ahakiri imbogamizi, ari ku bagabo baza gushaka indaya baturutse kure, bakongera bakagenda.

Mu Rwanda 45.8 by’abakora uburaya bafite virusi itera SIDA ni mu gihe mu Karere ka Nyamasheke habarurwa abakora uwo mwuga barenga gato igihumbi.

Abakora uburaya bavuga ko babangamirwa n'abagabo baza bakanga kwambara agakingirizo cyangwa bakagaca

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .