Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Kairi tariki ya 19 Mata 2022, nibwo uyu mwana wiga mu mashuri abanza yaguwe gitumo yinjiye mu rugo rw’umuturage ari kwibamo imyenda yari yanitswe ku mugozi nyuma yo kumeswa.
Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uyu mwana bamufatanye na mugenzi we ariko we ahita abacika ariruka bamuburira irengero.
Bahamya ko anasanzwe ari mu itsinda ry’abana bitwaza ibyuma bagategera abaturage mu nzira bakabambura ibyabo.
Bemeza ko iyo banitse imyenda cyangwa inkweto bibasaba kuyicara hafi kugira ngo batayibiba.
Byiringiro Innocent yagize ati “Aba bana bagiye kutumaraho ibintu. Uzi ko wanika imyenda bikagusaba kuyiguma iruhande kugira ngo batayanura?”
Habumugisha Emmanuel, wari mu gikari cyibwemo iyi myenda we yavuze ko bahangayikishijwe n’umutekano w’ibyabo kuko abo bana hari n’igihe bategera abantu mu nzira bakabambura telefone ndetse babazwa cyane n’uko iyo babafashe bakabashyikiriza ubuyobozi cyangwa polisi bahita babrekura.
Umukuru w’Umudugudu wa Kamwiza muri aka Kagari ka Munanira II, Munyemana Rashid we yahise yandikira inzego z’umutekano ibaruwa ko zabaza uyu mwana abo akorana nabo kuko atari ubwa mbere afashwe yibye.
Uyu mwana akimara gufatwa abanyerondo bahise bamujyana ku Biro by’Umurenge wa Nyakabanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!