Saa kumi n’ebyiri zo kuwa Kane tariki ya 21 Mata 2022, nibwo uyu mugabo usanzwe acuruza mu iduka ry’ahitwa muri Karabaye mu Kagari ka Munanira ya II, yafashe umuhoro agiye gutema mugenzi we ucuruza muri Boucherie nyuma yo kumubwira ko atari bumwishyure 1000 amufitiye bitewe n’uko nta mafaranga yabonye.
Abaturage bari aho bakibona ko uyu mugabo agiye gutema mugenzi we, bahise batabara baburizamo uwo mugambi mubisha.
Uwari ugiye gukora ibara yavuze ko yashyamiranye na mugenzi we kuko yanze kumwishyura amafaranga 1000 yamugurije ku wa Gatandatu ushize.
Yagize ati “ Yaraje ava kuri moto ahita ambwira ngo muhe 1000 araje ayanzanire kuko akora hano hafi, kuva ubwo ntarayanyishyura nibwo mvuze ngo nze mwishyuze kuko urabona ko ari gucuruza inyama ariko yanze kunyishyura ngo nta mafaranga afite, ibyo se njye nabivamo?”
Mutuyiman Cyuma, wari ugiye gutemwa, yavuze ko atanze kwishyura ahubwo ari uko atarabona amafaranga yo kwishyura.
Ati “ Ndemera ko mufitiye 1000 Frw ariko we ntashaka kumva ko aje nta mafaranga ndabona , ndikumubwira ngo nategereze ku wa mbere ntabyumve ahubwo yazanye iby’imihoro.”
Abaturage bahise bahise bahosha ayo makimbirane bahamagaza ubuyobozi kugira ngo bwumve ikibazo cy’aba bagabo bombi, bugishakire umuti.
Muri aka gace byabereyemo hakunze kuvugwa urugomo dore ko kanatuwe cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!