Nyagatare: Yatwikishije umugore Essence amuziza ko yamuteranyije n’umukunzi we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Werurwe 2019 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Mugisha Bahati w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, yatwitse umugore witwa Mutuyimana Odyle, ashya umubiri wose amuziza ko yatumye umukunzi we amwanga.

Mugitondo cyo ku wa Kabiri, nibwo uyu Mugisha yatwitse Mutuyimana w’imyaka 38 amuziza kumuteranya n’umukobwa bakundanaga.

Bivugwa ko uyu musore yasanze Mutuyimana ari imbere y’imbabura ari guteka ahita amenamo risansi bituma undi ahita ashya ku maboko, inda ndetse no ku matako.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Karangwa Edward Martin, yabwiye IGIHE ko uyu musore wakoze aya mahano yahise aburirwa irengero.

Yagize ati “Bivugwa ko hari umukobwa yateretaga w’inshuti y’uwo mugore yatwitse bazagushwana, nyuma ariko kubera ko hari umuhungu wari uvuye i Rukomo uvuka aho uwo mugore avuka, akavuga ko ari we wari usigaye akundana n’umukunzi we, bigatuma ashinja uwo mugore kubigiramo uruhare.”

Yongeyeho ko Mutuyimana yahise yohererezwa ku bitaro by’Akarere ka Nyagatare, aho arimo kwitabwaho n’abaganga.

Gusa igikorwa cyo gushakisha Mugisha cyahise gitangira ku buryo hari n’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari imodoka yinjiyemo ariko bayihagaritse bayisangamo nyina gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza