Bifatwa ko uyu mwana yabayeho mu myaka 27 kuko Abemeramana bavuga ko ubuzima bw’umwana butangira iyo intanga ngabo yahuye n’intanga ngore.
Urusoro (Embryo) rwavutsemo Molly Gibson rwabayeho mu Ukwakira 1992, ibi bivuze ko byashobokaga cyane ko yari kuvuka nko 1993 ariko bifashe imyaka 27 kugira ngo avuke.
Ibi kugira ngo bibeho uyu muryango wabifashisijwemo n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisanzwe gikora ibikorwa byo gufata intanga ngabo yahuye n’intanga ngore bikavamo urusoro, kikazibika neza kugira ngo kizazihe imiryango yifuza abana itarabashije kubyara.
Icyo kigo gifite ubushobozi bwo gushyira urwo rusoro ahantu rutabasha gukura, hanyuma rukazahava mu gihe kibonye nk’umuntu runaka wabuze urubyaro, umugore bakarumushyira muri nyababyeyi agatwita.
Ibi ni ko byagenze no kuri uru rusoro rwa Molly Gibson kuko rwageze muri iki kigo mu 1994 ariko ntirwabona urushaka kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo uyu muryago wakiganaga ukaba arirwo utoranya, nyuma rugashyirwa muri nyababyeyi y’uyu mugore ari naho rwakuriye kugeza abyaye.
Si ubwa mbere uyu muryango ubyara binyuze muri ubu buryo kuko n’umwana wa mbere wari ufite ariko byagenze ariko we akaba yaravutse mu rusoro rwari rumaze imyaka 24.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!