Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye kuzenguruka amashusho y’icyo cyapa, agaragaza abantu babiri bari guhoberana hejuru yabo handitse ko bitagomba kurenza iminota itatu.
Ni icyapa cyateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook, aho bamwe bagaragaje ko ari byiza ko ibyapa nk’ibyo bishyirwa ahantu henshi mu gihe abandi bagaragaje ko ari ugukabya kuko nta bantu bahoberana iminota ingana gutyo.
Bivugwa ko icyo cyapa cyashyizweho mu kwirinda ko abantu bateza akavuyo ku kibuga cy’indege basezeranaho, bikaba byabangamira bagenzi babo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!