Norvège: Minisitiri w’intebe yaciwe amande azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 10 Mata 2021 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg, yaciwe amande angana na 2.350$ (arenga miliyoni 2,3 Frw), kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 icyo gihugu cyashyizeho.

Solberg yateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 26 Gashyantare uyu mwaka, maze atumiramo abantu 13 bahurira ku meza amwe kandi icyo gihugu kitemerera abarenze 10 kwihuriza hamwe.

Polisi yamuguye gitumo imuca ayo mande ariko abandi barimo na nyiri restaurant byaberagamo irabareka, kuko ari we ugomba kubera urugero rwiza rubanda ayobora kugira ngo rwubahirize amabwiriza.

Minisitiri Solberg yasabye imbabazi Abanya-Norvège ku bwo kubatenguha ku cyizere bamugiriye, n’umwaka urenga amaze abasaba kubahiriza amabwiriza akaba yayarenzeho.

Yakomeje ati “Munyihanganire cyane. Ndatekereza ko ibi biteye isoni, ariko mbere na mbere mbabajwe n’uko nzi ko ngomba kubera abandi urugero bagenderaho by’umwihariko.”

Erna Solberg ni Minisitiri w’Intebe wa Norvège kuva mu 2013.

Erna Solberg yaciwe amande 2.350 $ ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu gihugu ayoboye / Ifoto: VT Beyond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .