00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Norvège: Indege ya KLM yarokotse impanuka ikomeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 December 2024 saa 09:41
Yasuwe :

Indege ya Boeing 737-800 y’ikigo cya KLM Royal Dutch Airlines yarokotse impanuka ubwo ikoranabuhanga ryayo rya ’hydraulic system’ rigira uruhare mu mikorere y’indege ryagiraga ikibazo, abapilote bagafata icyemezo cyo kuyisubiza ku kibuga cy’indege ariko bikarangira irenze aho yagombaga guparika.

Iyi ndege yari ivuye ku kibuga cy’indege cya Oslo Airport muri Norvège yerekeza i Amsterdam mu Buholandi, itwaye abagenzi 182. Ubwo yari mu kirere, ikoranabuhanga ryayo rya ’hydraulic system’ ryagize ikibazo, biba ngombwa ko abapilote bafata icyemezo cyo kuyihagarika ku kibuga cy’indege kiri hafi aho.

Icyo baparitseho ni icya Sandefjord Torp Airport kiri mu birometero 110 uvuye ku cya Oslo Airport. Ubwo iyi ndege yageragezaga kumanuka ku kibuga cy’indege, yaje kurenga umuhanda yagombaga guparikaho, irakomeza ihagarara mu bwatsi bukikije uwo muhanda.

Ku bw’amahirwe nta muntu wagize ikibazo uretse ko amapine y’indege yangiritse. Abagenzi bahise bakurwa muri iyi ndege berekezwa aho bagombaga gutegerereza indi ndege yari bubatware.

Ibi bibaye n’ubundi hashize amasaha make indi ndege ya Boeing 737-800 ikoreye impanuka muri Koreya y’Epfo, abarenga 124 bakahasiga ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .