Zirangwa no kudahita zigaragaza ibimenyetso mu buryo bwihuse ku buryo bishobora gutuma zikwirakwira mu bantu benshi vuba batarabasha kubitahura.
Izi ndwara ntizihariwe n’ikiremwamuntu gusa kuko binashoboka ko zihanahanwa hagati y’inyamaswa mu gihe zikora imibonano mpuzabitsina hagati yazo harimo irwaye.
Inyamaswa z’agasozi ntizijya zikora imibonano mpuzabitsina ikingiye nk’uko abantu bashobora kubigira ari yo mpamvu na zo zishobora kwandurira muri icyo gikorwa ku bwinshi nk’uko bishimangirwa n’Inzobere mu bijyanye n’Imibereho n’Ubuzima bw’Inyamaswa mu Cyanya cya Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari amafi yo mu bwoko bwa Dolphins akunze kuboneka mu Nyanja ya Atlantique azwiho kurwara indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina itewe na ‘papillomavirus’ mu gihe ku rundi ruhande nk’inkwavu zo zikunda kwibasirwa na mburugu.
Abahanga mu by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bavuga ko indwara ebyiri cyangwa eshatu zikomeye zandurira muri ubwo buryo zirimo na virusi itera SIDA, ari izakomotse ku nyamaswa.
Ikindi gihamya cy’uko nk’uko bigenda ku bantu, inyamaswa na zo zishobora gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ni uko iyo akenshi hakorwa ubushakashatsi kuri izo ndwara, hifashishwa inyamaswa kandi hagamijwe kwiga ku buryo zandura, uko zavurwa cyangwa uko zakwirindwa n’ingaruka zishobora kugira ku bantu.
Gukorera ubushakashatsi ku nyamaswa kuri izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bifasha mu gutahura imitwarire yazo ku bantu bigatuma urugendo ruganisha ku kuzibonera imiti n’inkingo rushoboka ku buryo kuri iki gihe bivugwa ko intambwe iganisha ku kubona urwa Virusi itera SIDA, rugeze kure.
Inzobere mu gukurikirana ibijyanye n’Uruhererekane rw’Indwara ku bantu bafitanye isano, akanakurikiranira hafi uko virusi itera SIDA ibasha kwihagararaho iyo igeze mu mubiri w’umuntu, Dr. Monsef Benkirane, yavuze ko bashyize imbere ikijyanye no kubonera urukingo iki cyorezo.
Ati “Nta rukingo rurinda kwandura virusi itera SIDA ruhari uyu munsi, ni yo mpamvu dukwiye kurubona.”
Akomeza avuga ko niruboneka bazaba bageze ku kintu gishya kitigeze kugerwaho kandi ko hari icyizere ko bizashoboka hashingiwe ku bimenyetso bagenda babona mu rugendo barimo.
Inzobere mu by’Ubuvuzi zigana ku musozo zivuga ko kwifashisha inyamaswa mu bushakashatsi bitabafasha gusa ku kijyanye n’inkingo n’imiti ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ahubwo binafasha cyane mu kuzisobanukirwa no kuba izo nyamaswa zajya zivurwa nk’uko bigirirwa abantu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!