Nigeria:Banki nkuru yajyanywe mu rukiko kubera kwandika Icyarabu ku noti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko wo muri Nigeria yajyanye mu rukiko Banki Nkuru y’iki gihugu kubera Icyarabu cyanditse ku mafaranga asanzwe akoreshwa muri iki gihugu azwi nka ‘Naira’.

Uyu munyamategeko uzwi ku mazina ya Malcolm Omirhobo avuga ko kwandika Icyarabu ku mafaranga akoreshwa muri Nigeria biyigaragaza nk’igihugu gishingiye kuri Isilamu mu gihe itegeko Nshinga ry’iki gihugu atari ko ribigena.

Ashingiye kuri ibi, Omirhobo yasabye Urukiko ko rwategeka Banki Nkuru y’igihugu gukuraho aya magambo y’Icyarabu ikayasimbuza ari mu rurimi rw’icyongereza cyangwa rumwe mu ndimi eshatu zikunzwe gukoreshwa cyane muri Nigeria ari zo Hausa, Yoruba na Igbo.

Nubwo uyu munyamategeko yifuza ibi Banki Nkuru y’igihugu yo yavuze ko kwandika icyarabu ku mafaranga yabo ntaho bihuriye no kuba igihugu gishingiye kuri Isilamu.

Omirhobo yifuza ko kandi amagambo y’Icyarabu yanakurwa ku kirango cy’Igisirikare cya Nigeria.

Nubwo Nigeria ikoresha icyongereza nk’ururimi rw’igihugu, abaturage bo mu bice bitandukanye bavuga indimi zitandukanye barimo n’abo mu majyaruguru bavuga Icyarabu.

Amafaranga akoreshwa muri Nigeria azwi nka 'Naira' asanzwe yanditseho amagambo ari mu cyarabu (Photo Internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .