00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abakozi bigaragambije bakata umuyoboro mugari w’amashanyarazi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 August 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe amashanyarazi muri Nigeria bakase umuyoboro mugari w’amashanyarazi wo ku rwego rw’igihugu nka kimwe mu bigize imyigaragambyo bavuga ko ifitanye isano no kudahabwa umushahara, bituma igice kinini cy’igihugu kijya mu icuraburindi.

Ihuriro ry’aba bakozi ryatangaje ko bashakaga guhatira guverinoma kubahiriza amasezerano yo kuva mu 2019 yo kwishyura umushahara abahoze ari abakozi ba sosiyete ya leta ishinzwe iby’amashanyarazi.

Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’abakozi bo mu rwego rw’amashanyarazi, Joe Ajaero yabwiye Reuters ko hashyizweho komisiyo ihagarariwe na Minisitiri ufite mu nshingano iby’amashanyarazi ngo higwe uko icyo kibazo cyakemuka kugira ngo umuriro wongere uboneke.

Nyuma y’ibyo biganiro, kuri uyu wa Gatatu, imyigaragambyo yahise ihagarikwa. Abo bakozi bari bayitangiye ku wa Kabiri bashinja guverinoma kugira intege nke mu gukemura ikibazo cy’imibereho y’abakozi.

Minisiteri ishinzwe ingufu yari yasabye guhabwa ibyumweru bibiri ngo ibe yabonye umuti w’icyo kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .