Ariko se ni iki kigushoboza kubona ayo mashusho yose y’abantu barira abandi bishima kandi bitaraba.
Abahanga mu bya siyansi bahora bashaka kumenya impamvu ituma ibi bibaho no kumenya impamvu bamwe biborohera kubona amashusho mu mitwe yabo abandi bikabagora.
Byitwa ‘Mental Imagery’ mu Cyongereza, bikaba bisobanura ubushobozi bwo kubona ibintu no kubitekereza mu ntekerezo zawe nta kindi kintu ubonye gisa na byo cyangwa gituma ubitekereza.
Urugero nk’iyo bavuze izina ry’incuti yawe uhita ubona ishusho ye mu mutwe n’ubwo mwaba mutari kumwe.
Abahanga muri siyansi bagaragaza ko igice cy’inyuma ku bwonko bwa muntu ‘visual cortex’ gifasha mu gusesengura amafoto cyangwa amashusho umuntu aba arebesheje amaso kibigiramo uruhare. Ni cyo gice giha ubusobanuro ibyo ureba tugahita tuvuga ko amaso yabonye ikintu runaka.
Ibi bishingiye ku kuba amashusho umuntu ashobora kubona mu ntekerezo ze ashobora gushyingira kuyo yigeze kubona bigizwemo uruhare na ‘visual cortex’.
Hari n’ikindi gice cy’imbere ku bwonko cyitwa ‘prefrontal cortex’, kigira uruhare rukomeye mu kuba umuntu yagira umwihariko, agatekereza neza kandi agashyira mu gaciro.
Aba bahanga bavuga ko iki gice na cyo kibigiramo uruhare, bigashingirwa ku kuba gifasha abantu kugumana mu mitwe yabo amakuru menshi kandi akaba ari yo baheraho barema amafoto cyangwa amashuho runaka mu ntekerezo batagombye kuyabona.
Bagaragaza kandi ko iyo umuntu ari kureba ifoto cyangwa amashusho runaka mu ntekerezo, ibi bice bibiri by’ubwonko ari byo biba biri gukora cyane.
Ni kenshi hagiye hagaragazwa ko kubona amashuho mu bitekerezo ari ingenzi cyane mu buzima kuko hari aho bigira umumaro.
Reka nkomezanye urugero twatangiranye rw’umupira w’amaguru. Sinzi niba ukunda kubikurikirana ariko akenshi umukinnyi iyo agiye gutera umupira w’umuterekano arabanza akiruhutsa, agafata umwanya wo gutekereza hakaba n’igihe afunga amaso.
Akenshi aba ari kubona ifoto y’uko biza kuba byifasha wa mupira agiye gutera nubyara umusaruro nk’igitego. Ibi bimufasha mu kumwubakamo icyizere. Hari ubwo kandi aba ari kureba aho uwo mupira ashobora kuwunyuza bitaraba, ibi nabyo bikamuha amahirwe yo kuba yabikora uko abitekereje bikagenda neza.
Kenshi iyo byanze ni hamwe bavuga ko igitekerezo cyari cyiza, ariko uburyo gishyizwe mu bikorwa bikaba bitagenze neza.
Hari n’igihe ujya ubona nk’umwubatsi cyangwa umukanishi afunze amaso akabanza gutekereza, buri aya ari kureba ishusho mu bwenge bwe y’uko akoze ikintu runaka cyaba kimeze, bigatuma afata icyemezo kizima mu byo ari gukora cyangwa guhanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!