Ni iki Bibiliya ivuga ku butinganyi no gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Bibilya nk’igitabo gikubiyemo ibyahumetswe byera abantu benshi bifashisha bashaka kumenya inzira nziza yo kuyoboramo ubuzima bwabo, ifite icyo ivuga kuri kamere yo kurarikirana kw’abahuje ibitsina cyane ko ari ingingo idakunze kuvugwaho rumwe n’abatuye Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga Gallup bwerekana ko mu 2017 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikigero cy’abaryamana bahuje ibitsina cyari kuri 4.5% kivuye kuri 3.5% cyari ho mu 2012.

Uku kwiyongera niko gutuma muri siyansi hahoraho impaka zibaza niba kurarikira uwo muhuje igitsina ari ibintu umuntu avukana cyangwa niba abyiga ageze ku Isi. Ndetse ikongeraho ko uko abantu bafata iki gikorwa bishingira ku nyungu bagifitemo, aho bakuriye, abo babana, ndetse n’igihe barimo.

Kugeza uyu munsi hari ibihugu birimo Argentina, Australia, Austria, u Bubiligi, Brazil, Canada, Colombia, Denmark, Ecuador, Finland, u Bufaransa, u Budage, Espagne, u Busuwisi na Portugal, byemeye gushyingiranya abahuje ibitsina nk’uko bashyingiranya umugabo n’umugore ndetse rimwe na rimwe bigahatira ibindi kuyoboka iyi nzira.

Mu gihe ibindi byiganjemo ibigendera ku mahame y’idini rya Islam bikibona iki gikorwa nk’ikizira ndetse ukigaragayemo agahanwa by’intangarugero n’ababikekwaho bagahohoterwa.

Ese Bibiliya ihagaze he ku bijyanye n’ubutinganyi?

Bitandukanye na Siyansi, Bibiliya ntigendera ku bitekerezo bigezweho cyangwa ngo ihindure uko ibona ibintu bitewe n’igihe Isi igezemo, ntigaruka cyane ku gishobora gutera umuntu kuba umutinganyi ahubwo igaruka cyane ku buryo ifata iki gikorwa.

Mu mirongo itandukanye, Bibiliya igaragaza mu buryo budaca ku ruhande ko idashyigikira ibikorwa by’ubutinganyi ndetse ko n’ubigiyemo aba akoze icyaha.

Mu Abalewi 18:22 Bibiliya ivuga ko kuryamana kw’abagabo babiri ari ikiziria. Igira iti “Ntukaryamane n’umugabo nk’uko uryamana n’umugore. Ibyo ni ikizira”.

Mu ibaruwa yandikiwe Abaroma, Bibiliya igaragaza ko hari uburyo imibiri yagenewe gukoreshwa.

Mu Abaroma 1:24, 26 hagira hati “Imana yarabaretse batwarwa n’irari ry’ibitsina riteye isoni, kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe”.

Bibiliya ishyira ubutiganyi hamwe n’ibindi bikorwa bishobora gutuma umuntu ataragwa ubwami bw’Imana.

Mu Abakorinto 6:9, 10, Bibiliya igira iti “Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”

Gusa n’ubwo Bibiliya ibona ubutinganyi nk’icyaha ntigira abantu inama yo kubanga no kubakorera itoteza ahubwo ibasaba kubana n’abantu batitaye k’uko baba babayeho cyane ko bishoboka ko umuntu ahinduka.

Ati “Mubane amahoro n’abantu bose kandi muharanire kwezwa, kuko umuntu utejejwe atazabona Umwami.”

Mu Abakorinto 6:11 Bibiliya nyuma yo kuvuga ko abatinganyi batazaragwa ubwami bw’Imana, ikomeza yerekana ko hari abahoze muri ibi bikorwa bakaza kubivamo.

Iti “Nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze. Ariko mwaruhagiwe muracya, mwarejejwe kandi mwabazweho gukiranuka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo hamwe n’umwuka w’Imana yacu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza