00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Umunyeshuri yateranyije imodoka ikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 August 2022 saa 09:55
Yasuwe :

Dusabumugisha Gervais wiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, yakoze imodoka ishobora kugenda kilometero imwe n’igice, yifashishije batiri y’amashanyarazi.

Ni ubuhanga avuga ko akeneye guteza imbere, ku buryo yizera ko mu gihe kiri imbere hashobora kuzavamo umushinga ukomeye.

Ni igitekerezo yungutse ubwo yumvaga uburyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza gutumbagira, kandi ahandi bakora imodoka zikoresha amashanyarazi, yo ashobora kuboneka mu buryo bworoshye.

Iyi modoka yayikoze yifashishije imbaho, ibikarito, amapine y’igorofani na batiri isanzwe. Bitewe n’ingufu za batiri, iyi modoka igenda intera ya kilometero imwe n’igice gusa.

Kuri iyi ntera, iyi modoka itangira gushyuha cyane, akaba arimo gushaka uburyo yakongeramo buyifasha yihoza, bityo igakora intera yisumbuyeho.

Ni imodoka uyu munyeshuri wo mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’amashuri rwa Rubaya, yahaye ubushobozi bwo gutwara abantu batatu.

Avuga ko afite intego yo gukora imodoka nyinshi zitwarwa n’amashyarazi.

Ati "Imbogamizi mfite ni iyo kubura ibikoresho. Mbonye ubushobozi iyi modoka nayagura ku buryo yajya ibasha kugenda ahantu harehare. Intego mfite ni ugukora imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi, kuko izikoresha lisansi na mazutu zangiza ibidukikije".

Dusabumugisha avuga ko akeneye ubufasha bwo kubona ishuri ryiza rifite ishami ry’ubukanishi bw’ibinyabiziga (General Mechanics), kugira ngo abashe kwihugura no gutyaza impano yavukanye yo gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Imibare igaragaza ko bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, imodoka zikoresha amashanyarazi ari zo zitezweho umusanzu mu gutanga agahenge ku bakeneye gukora ingendo.

Ni mu gihe kandi imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli, ziza imbere mu guhumanya ikirere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byorohereje mu buryo bukomeye abantu bashaka gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi.

Iyi modoka yakozwe na Dusabumugisha igenda 1,5 km itarashyuha
Abaturanyi ba Dusabumugisha batangazwa n'ubuhanga bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .