00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umugabo wari ugiye kuroba yishwe n’ingona

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 September 2024 saa 11:25
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 34 wari ugiye kuroba mu kiyaga cya Sake giherereye mu Karere ka Ngoma kigakora ku Murenge wa Jarama, yishwe n’ingona ubwo yageragezaga gushaka gukura amafi muri iki kiyaga.

Byabaye mu mpera z’icyumweru ariko umurambo w’uyu mugabo waraye ubonetse kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Jarama nyuma y’iminsi ashakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba ari kumwe na mugenzi we.

Ati “Ni abaturage babiri harimo ufite imyaka 34 n’undi w’imyaka 29 bagiye kuroba amafi mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe bari kurwana no gutegura imitego yabo, umwe ingona iramufata iramujyana umurambo we rero twawubonye ejo ku wa Mbere dusanga yaramwishe. Hakurikiyeho kumushyingura dufatanyije n’umuryango we.”

Gitifu Mugirwanake yasabye abaturiye ikiyaga cya Sake kwitwararika mu gihe bagiye kukigendamo n’ubwato bakamenya ko kibamo imvubu n’ingona kandi isaha iyo ari yo yose byabasagarira.

Ababyeyi kandi basabwe kwirinda koherezayo abana kujya kuhavoma mu kurinda umutekano wabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .