Byabaye ku wa Kane, tariki 20 Mutarama 2022, mu Murenge wa Ndera. Uwo musore witwa Uwizeyimana Eric yavugaga ko yari yatanze inkwano ku mukobwa wari ugiye gusezerana.
Ubwo umukobwa yajyaga kuzamura ukuboko imbere y’ibendera ry’igihugu kugira ngo asezerane n’umugabo we, Uwizeyimana yahise atera hejuru avuga ko bidakwiye kubera ko yamuhemukiye.
Uwizeyimana Eric yavugaga ko yarakoye uwo mukobwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse yifuza kuyasubizwa nk’uko bari barabyumvikanye.
Yagize ati “Nafashe irembo ntanga n’inkwano kandi na we ubwe arabyemera; hari n’aho yabyanditse avuga ko azazisubiza. Iki kibazo kimaze iminsi, twateguraga ubukwe akavuga ngo ‘mbe ndetse’.”
Ibi byatumye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Nkusi fabien wasezeranyaga abo bageni abihagarika umwanya muto kugira ngo asobanurire uwo musore ibishobora guhagarika umuhango wo gusezeranya imbere y’amategeko abashaka kubana.
Nkusi yabwiye IGIHE ko yasezeranyije uyu mukobwa kubera ko impamvu yatangwaga n’umusore wavugaga ko yatanze inkwano itatuma ubukwe buhagarara.
Ati “Iriya mpamvu ntabwo ituma ubukwe buhagarara, impamvu zituma ishyingirwa rihagarika ni iziteganywa n’amategeko.”
Yongeyeho ko ibibazo nk’ibyo bikemurwa mu zindi nzira z’imiryango cyangwa n’iz’ubuyobozi ariko atari impamvu yatuma ubukwe buhagarara.
Bamwe mu bari batashye ubu bukwe bavuze ko batishimiye ibyo uyu mukobwa yakoze.
Umugore umwe yagize ati “Uyu muco nk’ababyeyi turawamaganye. Njye ntabwo binshimishije kuko na we nta gaciro bimuhesheje ahubwo ndibaza uwo bari kumwe we arahagarara kuki yumva ko umugore bari kumwe bazarambana kandi hari n’undi yaririye inkwano?”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!