00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yavumbuye umwobo munini kuri Mars

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Ibyuma by’ikigo gishinzwe iby’isanzure cya Amerika (NASA) byagaragaje ko ku mubumbe wa Mars hagaragaye umwobo munini ufite metero 150 z’ubugari kandi ukaba wahuranya ahantu hafite uburebure bwa kilometro zigera kuri 35.

BBC ivuga ko ubunini bw’uyu mworera bukubye inshuro 1,5 agace kazwi nka Trafalgar Square gaherereye rwagati mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza.

Aya makuru yemejwe neza n’ibyagaragajwe na robot ya NASA ifata amafoto y’umubumbe wa Mars mu buryo buhoraho ku buryo habasha kugaragazwa ayo mu bihe bitandukanye.

Dr Ingrid Daubar wo muri Kaminuza ya Brown avuga ko ari bwo bwa mbere hagaragaye umworera ungana utyo.

Hafi y’uwo mworera hanagaragaye urutare rw’urubura bivugwa ko rushobora kuzaba impamvu y’ubundi bushakashatsi bwimbitse kuri Mars ku buryo rushobora kuba rwazabyazwamo amazi, umwuka mwiza wa oxygène cyangwa se uwa hydrogène nk’uko byagarutsweho na Dr. Lori Glaze, umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uyu mubumbe wa Mars mu kigo cya Nasa.

Nasa imaze gutahura imitutu yiyashije kuri Mars irenga 1300 kuva yatangira kwifashisha icyuma cyayo cya InSight mu mwaka wa 2018 ndetse abashakashatsi bavuga ko ibikoresho bafite bikomeza kubereka impinduka iyo ari yo yose ishobora kubaho umunsi ku wundi, bigatuma barushaho gutera intambwe igaragara mu bushakashatsi bukomeje bugamije kureba uko umubumbe wa Mars waturwaho n’ikiremwamuntu.

Inzobere zagaragaje umwobo munini kuri Mars
Uyu mwobo wiremye kuwa 25 Ukuboza umwaka ushize nkuko amashusho abigaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .