NASA yatangaje ko mu isanzure hari imibumbe miliyoni 300 ishobora guturwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Ugushyingo 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure (NASA) cyatangaje ko hari indi mibumbe igera kuri miliyoni 300 aho ubuzima bushoboka ku buryo abantu bahatura.

Indebakure Kepler Space Telescope yoherejwe na NASA mu isanzure hagati ya 2009 na 2018, yavumbuye ko hari miliyoni z’indi mibumbe iri mu isanzure, kandi bigaragara ko hashobora kubonekayo ubuzima nk’uko ku Isi hameze.

Ibyabonywe n’iyo ndebakure byatangajwe mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu by’isanzure, Astronomical Journal. NASA ivuga ko nibura mu mibumbe iteye nk’izuba iri mu isanzure, 50% byayo bifite ikindi gice giteye nk’Isi ku buryo cyabonekaho amazi. Babishingira ku mafoto Kepler Space Telescope yafashe, agaragaza hamwe mu hagize iyo mibumbe hasa nk’ubururu.

Steve Bryson, umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko babonye kuri iyo mibumbe yafashwe n’indebakure, hariyo ibigaragaza ko hari ubutaka ku buryo abantu bahaba.

Mu bindi bagendeyeho bemeza ko kuri iyo mibumbe hashobora kuboneka ubuzima, ni uko basanze hadashushye cyane cyangwa ngo hakonje cyane ku buryo kuhaba bigorana.

Nubwo bagendeye ku mashusho aho kwigererayo, aya makuru abashakashatsi bizeye ko azabafasha mu gukomeza gukora ubushakashatsi ku yindi mibumbe iri mu isanzure, hagamijwe gushakisha ahandi haboneka ubuzima hatari ku Isi.

NASA yatangaje ko hari indi mibumbe igaragaza ko ubuzima bushoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .