Aya mafoto yafashwe na telescope yoherejwe mu kirere yiswe “James Webb Space Telescope”.
Iyi telescope ifite agaciro ka miliyari 10$, ifite ubushobozi burenze ubwo abantu batekerezaga kuko ishobora no kubona inyenyeri za mbere zagaragaye bwa mbere mu isanzure mu myaka irenga miliyari 13 ishize.
James Webb Space Telescope yoherejwe mu isanzure ku wa 25 Ukuboza 2021, yahagurukiye muri Amerika y’Amajyepfo muri French Guiana. Yakoze urugendo rw’ibilometero miliyoni 1,6 kugira ngo igereyo mu rugendo rwamaze ukwezi.
Muri Nyakanga 2022 nibwo Nasa yashyize hanze amafoto ya mbere yafashwe n’iyi telescope. Ni yo mafoto ya mbere yabashije kugaragaza ibiri mu isanzure neza kandi mu buryo bufite amabara.
Nyuma y’amezi aya mafoto agiye hanze, mu mpera z’icyumweru gishize NASA yongeye gushyira hanze icyiciro cya kabiri cy’aya mafoto.
Aya mafoto agaragaza amabuye atandukanye ari mu isanzure, ubwoko bw’inyenyeri zitandukanye zirimo n’izigiye kuzima n’umubumbe wa Neptune.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!