NASA yamuritse indi foto idasanzwe yafatiwe kuri Jupiter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi ku Bumenyi bwo mu Kirere n’Isanzure (NASA) cyashyize hanze ifoto idasanzwe igaragaza ubwiza bw’umubumbe wa Jupiter yafashwe n’Ikigendajuru cya Juno.

Juno iguruka ikoresheje imbaraga z’imirasire y’izuba, yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gicura intwaro n’ibindi bikoresho cya Lockheed Martin. Yoherejwe mu kirere ku wa 5 Kanama 2011, igera ku nzira (orbit) ya Jupiter ku wa 4 Nyakanga 2016 mu rugendo rw’imyaka ine, amezi 10 n’iminsi 29.

Jupiter ni umubumbe wa gatanu uvuye ku zuba ndetse ni wo mugari mu isanzure. Umurambararo wayo ukubye uw’Isi inshuro 11.2, naho ubunini ni nko gufata Isi dutuye ukayikuba inshuro 1321.3. Uri mu bilometero 778 922 496 uvuye ku butaka.

Mashable yanditse ko imwe mu mashusho Juno yohereje ku Isi yerekana imiterere ya Jupiter ariko by’umwihariko mu gice cyayo cya ruguru.

Ni ishusho Juno yafashe ku wa 17 Gashyantare ubwo Jupiter yazengurukaga, bivuze ko Juno yari hejuru yayo ho ibilometero 25 121.86.

Iyo foto yerekana ibicu bibuditse n’ibisa n’umuyaga mwinshi bigaragara ahantu hose kuri Jupiter.

NASA yanditse ko “Abahanga mu bya Siyansi ntibaramenya neza ibikoze icyo gihu n’uko cyirema.’’

Si ku nshuro ya mbere, iki kigo gitangaje amafoto ya Jupiter kuko ku wa 29 Ukwakira 2018, hari ayatangajwe ubwo iki kigendajuru cyazengurukaga ku nshuro ya 16 uyu mubumbe, cyoherejweho ngo gifashe abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere gukora inyigo ku miterere n’imikurire byawo.

Juno ifite intego yo gukusanya amakuru ashingiye ku mafoto n’amashusho yo kuri Jupiter. Abashakashatsi batekereza ko Jupiter ishobora kuba ariwo mubumbe wabayeho mbere y’indi kandi ubitse amabanga y’uko isanzure ryagiye ryaguka.

Iki kigendajuru ni igikoresho cya mbere mu mateka cyakozwe n’amaboko y’abantu kigendera ku muvuduko uhambaye, kuko Juno yagendeye ku w’ibilometero 265 000 ku isaha.

Agahigo k’umuvuduko udasanzwe kari gafitwe n’ibigendajuru bya NASA, Helios 1 na Helios 2 byoherejwe mu kirere ahagana mu 1970 bigiye kwiga imiterere y’izuba, byari bifite umuvuduko w’ibilometero 253 000 ku isaha.

Ni umuvuduko uhambaye kuko nk’isasu rizwi ko ryihuta, iyo urirashe mu kirere rishobora kunyaruka ibilometero 2 735 ku isaha, bivuze ko umuvuduko wayo ukubye uw’isasu inshuro 96.8. Nasa yakoresheje ingengo y’imari ya miliyari $1.1 yohereza Juno kuri Jupiter.

Ikigo cy’Abanyamerika gikora Ubushakashatsi ku Bumenyi bwo mu Kirere n’Isanzure (NASA) cyasakaje ifoto idasanzwe igaragaza umubumbe wa Jupiter yafashwe n’ikigendajuru cya Juno
Jupiter ni umubumbe wa gatanu uvuye ku zuba ndetse ni wo mugari mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .