NASA irashaka ko mu 2030 umuntu wa mbere azaba atuye ku kwezi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (NASA) kirashaka ko ibikorwa bya muntu biba byageze ku Kwezi mu 2030,harimo no kuba yahatura burundu.

Mu mushinga wa NASA wiswe Artemis, biteganyijwe ko mu 2024 iki kigo kizaba gifite abakozi bakorera ku kwezi, aho hazoherezwayo n’ umugore bwa mbere.

Iki kigo cyihaye intego ko mu myaka icumi iri imbere kizaba cyagejeje abantu ku kwezi bakahatura burundu, ibizaba bibayeho bwa mbere mu mateka kubona ikiremwamuntu gituye ahandi hantu hatari ku Isi.

Ibikoresho nkenerwa bizahagezwa bite?

CNN yavuze ko nubwo bihenze ndetse byatwara igihe kinini kugeza ibikoresho by’ubwubatsi ku Kwezi, hari kwigwa uburyo ibikoresho nkenerwa mu bwubatsi bw’ibikorwa bya muntu ku Kwezi byazakorwa hifashishijwe itaka ryo ku Kwezi.
Ni inyigo iri gukorwa na NASA ifatanyije n’ikigo ICON cyiyemeje kuzakora ibikoresho byakwifashishwa mu bwubatsi gikoresheje itaka ryo ku kwezi.

Abashakashatsi bahageze bemeza ko hari ubutaka bwiza kandi buhagije, ku buryo uyu mushinga ICON iwukoze ugakunda haboneka ibikoresho ku buryo buhagije.

Ku rundi ruhande, hari impungenge ko inyubako izaba yubatswe n’ibikoresho bivuye mu butaka bwo ku Kwezi ishobora kuzaba idatekanye bihagije ku buryo yaturwamo

ICON irateganya kuzakoresha ikoranabuhanga ryayo, igakora ibikoresho nkenerwa hifashishijwe ubutaka bwo ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .