00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Ghana Oboy Siki yatangaje ko yaryamanye n’abagore 2500 mu mwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 November 2024 saa 10:29
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime muri Ghana, Oboy Siki, uzwiho gutangaza amagambo akomeye kandi ateza impaka nyinshi, yavuze ko nta muntu umuza imbere mu by’urukundo no kuryamana n’abagore, kuko yaryamanye n’abasaga 2500 mu mwaka umwe.

Oboy Siki yavuze ko niba Abanye-Ghana badashaka kumuha icyubahiro akwiriye, azacyihesha ubwe. Yongeyeho ko ibijyanye no gukundwa n’abagore benshi, bikwiriye kumwitirirwa aho kuba umunyapolitiki wo muri Guinée Equatoriale, Baltazar.

Yabigarutseho ubwo yatangazaga ubutumwa ku mashusho ya Baltazar yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu munyapolitiki yavuzweho kuryamana n’abagore 400.

Ariko kuri Oboy Siki, ibyo Baltazar yakoze ni nko kunywa amazi, kuko we ubwe yatangaje ko afite ubunararibonye bwisumbuye.

Oboy Siki yagize ati “Nta mpamvu yo gushimagiza umuntu waryamanye n’abagore 400 gusa. Njyewe sinandika cyangwa ngo mbare abagore naryamanye na bo, ariko nemera ko umubare wanjye uri hejuru cyane y’uwo wa Baltazar.”

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko mu 2019 honyine, yaryamanye n’abagore basaga 2500.

Aya magambo ye yongeye gukurura impaka zikomeye mu bantu benshi, bamwe bamushinja guhora ashaka kwigaragaza nk’icyamamare, mu gihe abandi bamufata nk’umuntu ubivuga nk’urwenya ko nta shingiro ibyo avuga biba bifite.

Umunya-Ghana Oboy Siki yatangaje ko yaryamanye n'abagore 2500 mu mwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .