Namibia yatangiye gutoza imbwa kureha Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Ishuri ry’Ubuvuzi bw’amatungo ryo muri Kaminuza ya Namibia, ryatangiye gutoza imbwa kumenya umuntu cyangwa ikintu kiriho Coronavirus, zikoresheje uburyo bwo kwinukiriza buzwi nko kureha.

Intego y’uwo mushinga ni ukugira imbwa nyinshi zifite ubwo bushobozi, zikoherezwa ku bibuga by’indege no ku mipaka zigafasha mu rugamba rwo guhashya icyo cyorezo.

Umwarimu akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, Alma Raath, yavuze ko imbwa zagaragaje ko zifite ubushobozi bwo kureha zikamenya ahari coronavirus ku kigero cya 95 %, nk’uko BBC yabitangaje.

Ntabwo havuzwe uko izo mbwa zitozwa n’uburyo zipima zikamenya ko ahantu cyangwa umuntu runaka afite coronavirus.

Ni umushinga ibinyamakuru byo muri Namibia bivuga ko watangijwe mu mezi abiri ashize, gusa ntabwo byatangaje niba hari imbwa zamaze kubimenyera.

Biramutse bikunze, Namibia yaba ibaye igihugu cya mbere muri Afurika gikoresheje imbwa mu kumenya ahari Coronavirus. Ubusanzwe imbwa zimenyerewe mu kureha ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe n’amategeko.

Muri Mata uyu mwaka nibwo ibigo birimo London School of Hygiene and Tropical Medicine (LSHTM), Durham University na Medical Detection Dogs Organization, byatangirije mu Bwongereza ubushakashatsi bugamije kumenya niba imbwa zakwifashishwa mu kureha Coronavirus, nk’uko zijya zifashishwa mu gutahura izindi ndwara.

Mu byo zitozwa harimo guhabwa agapfukamunwa k’umurwayi wa Coronavirus ikakareha, ku buryo yamenyera iyo mpumuro, buri gihe bayiha agapfukamunwa ikaba yatahura ko karimo Coronavirus.

Icyo gihe inzobere zavugaga ko biramutse bikunze byakwihutisha uburyo bwo gupima, kuko imbwa ishobora kureha udupfukamunwa tw’abantu 750 ku isaha.

Imbwa muri Namibia ziri gutozwa kumenya kureha abarwayi ba Coronavirus ikaba yabamenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .