Obasanjo yari kumwe n’abandi banyacyubahiro bitabiriye igikorwa cya Perezida William Ruto wa Kenya cyo gutangaza kandidatire ya Raila Odinga ushaka kuyobora Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), cyabaye kuri uyu wa 27 Kanama 2024.
Perezida Ruto ubwo yari amaze kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, ryibanze ku kuvuga ibigwi Odinga no kumusabira gushyigikirwa, yasabye Obasanjo kuvuga ijambo rigufi rijyanye n’iki gikorwa.
Aho byari byateganyijwe ko Obasanjo avugira ijambo hashyizwe urubaho rumwongerera uburebure kugira ngo agere kuri ‘micro’, ariko ubwo yahageraga yarusunikiye iruhande, ahagarara hasi bisanzwe.
Nyuma yo gusunika uru rubaho, Obasanjo w’imyaka 87 y’amavuko yavuze ko atari mugufi nk’uko abatekereje kurumushyiriraho babitekereza. Yagize ati “Ntabwo ndi mugufi nk’uko mubitekereza.”
Ubwo yari amaze kuvuga iri jambo, Perezida Ruto n’abandi bari mu cyumba cyabareyemo iki gikorwa basekeye rimwe.
Uyu mwanya Odinga yifuza azawuhatanira n’abandi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, Mahmoud Youssouf, Anil Kumarsingh Gayan wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ibirwa bya Maurice na Richard James Randriamandrato wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Madagascar.
Obasanjo yagaragaje ko amushyigikiye muri Gashyantare 2024 ubwo yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora iyi komisiyo isanzwe iyoborwa na Moussa Faki Mahamat kuva mu 2017.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!