00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hiswe i kuzimu kubera ubusinzi buharangwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 April 2022 saa 03:42
Yasuwe :

Mu Kagari ka Akabazungu mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze hari agace kiswe i Kuzimu kubera uburyo kirirwamo abagore n’abagabo basinze banakunze guteza umutekano muke barwana.

Aka gace kiswe i Kuzimu abagatuyemo bavuga ko gakunze kugaragaramo abagore benshi basinze ku buryo hari abirirwa banywa inzoga kuva mu gitondo kugeza ni mugoroba hakaba n’abo basambanyiriza mu nzira.

TV1 dukesha iyi nkuru ivuga ko aga gasantere k’i Kuzimu kaba gashyushye kubera urujya n’uruza rw’abantu baba bakarimo ndetse gakunze gukorerwamo ubucuruzi bw’inzagwa n’ibigage.

Bamwe mu bahatuye bavuze ko kahawe akazina k’i Kuzimu bitewe n’ubusinzi bukunze kukagaragaramo.

Umugore umwe yagize ati “ Kuhita i Kuzimu ni uko ari ahantu mu cyaro gikomeye noneho kubera ko bubatseho udusantere nk’utu tw’utubari abantu iyo aje kuhanywera bahita i Kuzimu kuko haba ubusinzi cyane kandi nta muhanda mwiza uhari.”

Undi mugabo yagize ati “ Iyo turimo nko gutaha hari abo dusanga mu nzira bananiwe gutaha kubera ikigage. Hari n’uwo usanga bamusambanyirije mu nzira atanabizi ukanga kumureba kubera ko aba yateje ibibazo bikomeye.”

Nubwo abagore bo muri aka gace bashinjwa ubusinzi bo bavuga ko mu byo bakora nta kosa ririmo.

Umwe muri bo yagize ati “Kera nibwo umugore yari yemerewe kuba ari mu rugo aboha ibyibo n’ibirago nta kujya gutembere mu dusantere none ubu abagore bahawe ijambo, rero agasururo uba ugomba kukimenamo igihe ari ngombwa nk’iyo wungutse.”

Hari abandi bagore bavuze ko banywa inzoga kubera ibibazo bibugarije mu miryango ndetse hakaba hari n’abazinywa kuko nta mazi meza bagira muri aka gace.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yavuze ko atari azi ko hari abagore bafite imyitwarire nk’iyo, ashimangira ko bagiye kuyikurikirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .