00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Australia hatahuwe igikeri gishobora kuba ari cyo kinini kuruta ibindi ku isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mutarama 2023 saa 09:15
Yasuwe :

Muri leta ya Queensland yo mu majyaruguru ya Australia habonetse igikeri kinini cyane ku buryo abantu babanje kucyitiranya n’ibindi bintu.

Icyo gikeri cyabonywe mu ishyamba ry’inzitane kikaba gikubye inshuro esheshatu ubunini bw’igikeri gisanzwe kuko gipima ibiro 2,7.

Cyahimbwe "Toadzilla" kubera ubunini bwacyo ndetse cyahise kivanwa muri iryo shyamba nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Ubwo umurinzi wa pariki Kylee Gray yakibonaga bwa mbere ntiyashoboraga kwizera neza ibyo yabonaga.

Uyu mugore yabwiye Ibiro bishinzwe amakuru muri Australian ati “ Sinigeze mbona ikindi kinini gutya Nabonaga ari nk’umupira w’amaguru ufite amaguru. Twahise tukita Toadzilla”.

Kylee n’ikipe ye bafashe iki gikeri bikekwa ko ari ikigore bakijyana aho bakorera.

Kugeza ubu igikeri kinini kizwi ni icyiswe Prinsen cyapimaga ibiro 2, 65, cyabonetse muri Sweden mu 1991.

Kylee avuga ko iki babonye cyaba cyarabyibuhijwe no kurya inigwahabiri, ibikururanda n’ibinyamabere bito bito.

Ibikeri byajyanywe bwa mbere muri Australia mu 1935; ubu bibarirwa hejuru ya miliyari ebyiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .