Munyamfura yinjiza arenga miliyoni ku munsi mu gususurutsa ibirori

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Ntibyoroshye kwiyumvisha uko umuntu yinjiza amafaranga arenga miliyoni ku munsi, ariko Munyamfura Benon, yabigezeho mu murimo yihangiye wo gususurutsa abantu mu birori.

Munyamfura w’imyaka 24, uvuka i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yinjiye muri ba rwiyemezamirimo abikesha itsinda ricuranga umuziki rikanakora akarasisi mu birori, mu buryo busanzwe bumenyerewe mu Ngabo na Polisi y’igihugu.

Uyu musore wiga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), umwaka ushize yashinze itsinda ryitwa Rise Indinda Band (RIB.

Munyamfura yabwiye IGIHE ko yatekereje gushinga iri tsinda nko kwihangira imirimo, nyuma y’uko yari akubutse muri Uganda kwiga ibijyanye no gucuranga n’akarasisi n’ibindi.

Ati “Nakuze nkunda ibintu by’umuziki wa za ‘Bande’ n’akarasisi ku buryo n’igihe habaga hari ibirori by’ingabo ari byo najyaga kwirebera, nyuma nibwo naje kujya kubyiga amezi make muri Uganda”.

Itsinda rye rigizwe n’abantu 50 bafite ubuhanga butandukanye mu gucuranga, hakabamo n’abo atoza. Avuga ko amafaranga make rikorera kugira ngo risusurutse ibirori bitandukanye ari ibihumbi 800.

Ati “Birantunze kandi neza kuko amafaranga nkorera ni 1,200,000 mu gihe amake bampa ari ibihumbi 800, kandi n’abakozi banjye ndabahemba bitewe n’ayo mba nahawe.”

Mu mwaka umwe n’amezi abiri amaze atangiye uyu mwuga, amaze kugura ibibanza bibiri bifite agaciro ka Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyamfura yemeza ko abakiriya be b’imena ari Kaminuza yigenga y’Abalayiki ya Kigali (UNILAK) n’indi iherereye i Gitwe mu Ntara y’Amajyepfo, ariko agashimangira ko ubu yatangiye no gutumirwa mu bukwe butandukanye.

Uyu mushinga we yawushoyemo miliyoni imwe yahawe n’ababyeyi be ariko ubu akoresha ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe n’abagiraneza bawishimiye.

Ibikoresho akoresha birimo, Trumpets, Trombones, Tubers, Baltons, Drums z’ubwoko butandukanye n’imyenda.

Batumirwa mu birori bikomeye birimo ibya Kaminuza ya ULK
Batumirwa mu birori bitandukanye bagacuranga bakanakora akarasisi kamenyerewe mu gisirikare na polisi
Bamwe mu itsinda ry'abantu 50 akoresha
Munyamfura yinjiza arenga miliyoni abikesha gususurutsa ibirori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza