Ibi byabereye mu Mudugudu wa Samuduha mu Kagari ka Gifumba kuwa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi nka ikimara gupfa ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye bwahise bwoherezayo umuvuzi w’amatungo arayisuzuma ndetse yemeza ko itwikwa igahita inatabwa kugira ngo hatagira abaturage barya inyama zayo bikabagiraho ingaruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Caude, yemereye IGIHE ko nyuma y’uko iyi nka itwitswe ikanatabwa hari abagiye kuyitaburura bajyana inyama zayo kugira ngo bazirye.
Yagize ati “ Ni byo koko hari inka yipfushije twoherezayo veterineri w’umurenge aragenda agezeho afata umwanzuro w’uko itwikwa igatabwa ariko kubera ko tuzi ko hari n’abakurikirana n’ibyo bisigisigi n’ubundi twari twahashyize irondo.”
Akomeza avuga ko abagerageje gutaburura iyo nka babafashe banabafatana izo nyama bahita bazita. Kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!