Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko izi pulasitike nto ziboneka mu bihaha by’umuntu ukiri muzima, nyuma y’uko hafashwe ibipimo ku barwayi bagera kuri 13 aho bagiye bakatwaho uduce duto mu gihe babaga bari kubagwa.
Nyuma yo gusuzuma utwo tunyama two mu bihaha, basanze muri abo bantu 13, abagera kuri 11 bose bifitemo utwo dupulasitike mu bihaha byabo.
Utu duce duto twa pulasitike twasanzwe mu bihaha by’abantu dukomoka ku kinyabutabire cya Polypropylene tukaba akenshi tuba twavuye ku bikoresho by’umwihariko nk’amacupa apfundikijwe imifuniko ya pulasitike cyangwa ibifunze mu macupa yayo nk’uko byagaragajwe n’inzobere.
Laura Sadofsky, umwe mu banditse ibyavuye mu bushakashatsi, yabwiye The Guardian ko yatunguwe cyane n’ibyo babonye.
Ati “Ntabwo twari twiteze kubona ingano n’umubare munini w’utwo dupulasitike mu gace gato twabashije gusuzuma, twatunguwe kubera ko inzira zicamo umwuka ari nto cyane mu bihaha.”
Muri ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cya Science of Total Environment, Laura yakomeje avuga ko nyuma yo kuba babashije kuvumbura utu duce twa pulasitike mu bihaha by’umuntu, igikurikiyeho ari ukwiga ku ngaruka zishobora guterwa natwo ku buzima bwa muntu ndetse hakanarushaho kuboneka andi makuru ashingiye ku byavuye mu bushakashatsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!