Safwat, avuga ko kumasa akoresheje inzoka, byongera umusemburo wa dopamine ugira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu harimo no kugira uruhare mu buryo yishima, ndetse anavuga ko bituma ubwoba bugabanuka.
Iyo ari kumasa umuntu, aryama ku gatanda yubitse inda maze akamushyiraho inzoka imwe cyangwa nyinshi bitewe n’umubyimba wazo, ubundi zikagenda zimuzenguruka umubiri wose.
Safwat, umuganga uvura indwara zitandukanye z’ingingo n’umubiri (physiothérapeute), avuga ko izi nzoka akoresha nta bumara zigira kuburyo zarya umuntu, ahubwo ko zituma umuntu agira ubuzima buzira umuze, ubwonko n’umubiri we bigakora neza.
Izi nzoka ngo zituma amaraso atembera mu mubiri yihuta cyane kubera igitutu zigushyiraho, ibi kandi bituma amaraso atembera neza, nka kimwe mu birinda indwara ndetse bigatuma ubudahangarwa bw’umubiri bwiyongera.
New York naho hari umugore wahawe akazina ka ‘Serpentessa’ ukora uyu mwuga wo kumasa abantu akoresheje inzoka, na we avuga ko bimara ubwoba ku muntu utinya inzoka ndetse bituma agira ibyiyumvo byo kwishima biri ku rugero rwo hejuru.
Inzoka zikundwa gukoreshwa iyo bamasa ni izitwa ‘Pythons’ zabitojwe. Ziboneka mu mashyamba, zifite umubyimba munini, kuburyo uzibonye wagira ubwoba, gusa nta bumara zigira bwica.
Mbere y’uko inzoka bazishyira ku mubiri w’umuntu barabanza bakazoza, bakareba neza niba sizukuye kandi zumutse.
Bivugwa ko kandi iyo inzoka zimasa zigera aho intoki z’umuntu umasa zitagera, ni ukuvuga zikora akazi intoki z’umuntu zitabasha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!