00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yagobotse uwamusabye agafuka k’umuceri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston yagobotse umuturage wamusabye kumufasha akamuha agafuka k’umuceri kugira ngo azabone ibyo kurya muri ibi bihe Umujyi wa Kigali n’uturere umunani biri muri Guma mu rugo.

Ubu busabe bw’uwitwa Rebakure yabunyujije kuri Twitter, aho yagize ati “Bwana Minister wandemeye nk’agafuka k’umuceri nibura ko iyi Guma mu rugo nayisoza nta mwotsi na mba naho ibya Corona, baca umugani ngo ikirima nikiri mu nda, mu nda ntakirimo no kwirinda wapi.”

Ubu butumwa bwa Rebakure bwasubizaga ubwo Minisitiri Busingye yari amaze kwandika yibutsa abantu gukomeza kwirinda COVID-19 no kubahiriza Guma mu rugo.

Bwagiraga buti “Mwaramutse, Covid Imeze Nabi! Kigali n’Uturere umunani Guma mu rugo tuyimazemo amasaha abiri, hasigaye 238 gusa. Duhuje inyungu yo guca intege ikwirakwiza rya Covid, Minisiteri y’Ubuzima iri gupima benshi bashoboka, abanduye gukira batanduje, ibitaro kutuzura. Igikorwa tukigire icyacu Imana ibahe umugisha.”

Nyuma y’igihe gito Rebakure yanditse ubu butumwa, Minisitiri Busingye yahise amubaza niba akoresha ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga kuri telefone rizwi nka ‘Mobile Money’, undi nawe ntakuzuyaza amubwira ko arikoresha ndetse yanamaze no kumwoherereza nimero ya telefone akoresha.

Hashize akanya, yifashishije ‘screenshot’ Rebakure yeretse abakoresha Twitter ko Minisitiri Busingye yakomeye kw’isezerano rye amwoherereza amafaranga yo kugura agafuka k’umuceri yari yasabye.

Iki gikorwa cya Minisitiri Busingye cyakiriwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butandukanye ariko umubare munini ni uw’abashakaga kumenya umubare w’amafaranga yoherereje Rebakure.

Uwitwa Ugh yagize ati “Ubundi yakoherereje angahe? Nabazaga ngo nshire amatsiko”.

Itonde Biryogo ndayikurusha yagaragaje ko na we yifuza kurya ku mafaranga ya Minisitiri. Ati “Wampayeho koko nanjye nkumva uburyohe bw’amafaranga ya minister”

Sebakungu Eustache yavuze ko iki gikorwa cya Minisiri Busingye kigaragaza ko afite ubumuntu.

Minisitiri Busingye yagobotse uwamusabye agafuka k’umuceri wo kumutunga muri Guma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .