Minisitiri Busingye yaciwe ibihumbi 50 Frw kubera umuvuduko ukabije mu muhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2019 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabaye umwe mu bagezweho n’ibihano by’amakosa yo mu muhanda batwara ibinyabiziga, ubwo yandikirwaga ibihumbi 50 Frw kubera umuvuduko ukabije, wapimwe na camera zashyizwe ku mihanda.

Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri Busingye yari mu Ntara y’Iburasirazuba aho yakoreye imirimo itandukanye, irimo gusura Gereza y’abagore ya Ngoma, akagezwaho ibibazo bitandukanye abafungiwemo bafite.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Busingye yagaragaje ko uburyo bwashyizweho bwo gucunga umutekano w’abakoresha umuhanda buhuriweho na Irembo, bumaze kugeza umutekano wo mu muhanda ku rundi rwego hifashishijwe camera, ku buryo na we yandikiwe ibihumbi 50 Frw.

Yongeyeho ati “Nzayishyura.”

Izi Camera ziri ku mihanda itandukanye zikozwe mu ikoranabuhanga ndetse zifite uburyo zikurikirana abatwara ibinyabiziga batakurikije amategeko yo mu muhanda, nyir’ikinyabiziga agahita abona ubutumwa bw’amande yaciwe bitewe n’ikosa yakoze.

Ubusanzwe abayobozi bakuru b’igihugu, bitewe n’imirimo bashinzwe, bagenerwa ubudahangarwa ku bikorwa bimwe na bimwe. Uretse kuba byakozwe na camera, ntibisanzwe ko umupolisi wo ku muhanda yapfa kwandikira minisitiri kubera umuvuduko yaba arimo kugenderaho.

Inkuru wasoma: Camera zo ku mihanda zigiye kwifashishwa mu guca amande abatwaye ibinyabiziga bakosheje

Minisitiri Busingye yafashwe kuri camera agendera ku muvuduko uri hejuru yandikirwa ibihumbi 50 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza