Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, ni bwo iyi Minisiteri yatangaje ko RDC yifuza kuba mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano muri manda ya 2026-2027.
Ubwo yageraga ku gusubiramo ubutumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, yasabye AI gushyiramo amagambo y’ingenzi nka “RDC yiteguye kuzamura ijwi ry’ibihugu ku mahoro n’umutekano ku rwego rw’Isi.”
Aho kugira ngo iyi Minisiteri ifate ubutumwa bwa mbere bushingiye ku mabwiriza yahaye AI, yabuteruranye na “Hano shyiramo ijambo ry’ingenzi, nka RDC yiteguye…”
Umunyamakuru Sugira Mireille wa Voice of Kivu, nyuma yo kubona iri itangazo, yagize ati "Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yafatiwe mu cyuho, yananiwe kwandika itangazo itifashishije ChatGPT. Nta nubwo yashoboye kunyuzamo amaso mbere yo kurisohora. Igisebo ku gihugu!"
Ubu butumwa bwamaze gusibwa gusa ab’inkwakuzi bari bamaze kubufotora bwose uko bwakabaye, ndetse babwifashishije bataramira ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!