Uyu mugabo wari kumwe n’umuryango ubwo indege yari mu kirere yahagurutse afata umwe mu bakozi bo mu ndege amujyana hafi n’umuryango avuga ko indege nitajya muri Amerika arijugunya hanze n’uwo mukozi wo mu ndege, ariko ntibyamuhira kuko abandi bagenzi baje kumuhagarika.
Indege yabanje kujya kugwa ku kibuga cy’indege cya Guadalajara kugira ngo bamukuremo bamushyikirize inzego z’umutekano indege ibone gukomeza.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, itumanaho no gutwara abantu n’ibintu wa Mexique yagize ati “ ubutabazi bw’ibanze bwahawe indege igera ku kibuga cy’indege cya Guadalajara neza ndetse n’uwo mugenzi arafungwa”
Uyu mugabo yakomeje guteza ibibazo nyuma yo gushyikirizwa inzego z’umutekano, byaje kuvamo impanuka y’imodoka ya polisi yari imutwaye na we arakomereka.
Uyu mugabo avuga ko yabitewe n’uko kamwe mu dutsiko ducuruza ibiyobyabwenge ko muri Mexique kamushimutiye umwe mu bavandimwe be, kakamubwira ko nagera mu mujyi wa Tijuana kazamwica n’umuryango we wose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!