Ibidasanzwe ku bwoko bwa Toraja bwemeza ko urupfu rudashyira iherezo ku busabane bw’imiryango (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Kamena 2020 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda ni we wagize ati “Agahugu umuco, akandi umuco”. Mu gihe usanga nta mubano abazima bagirana n’abapfuye, mu kirwa cya Sulawesi muri Indonesia ho siko bimeze, kuko na nyuma y’urupfu bakomeza gusabana no gukorera ababo ibyangombwa ikiremwa muntu gikenera.

Ibi bisa nk’ibidasanzwe kuko mu muco w’Abanyaburayi basa n’abamaze gusangiza Isi yose, bemera ko urupfu arirwo rushyira iherezo ku bintu byose kugeza n’aho umugabo kugira ngo yumvishe umugore we ko amukunda, amubwira ko ari urupfu rwonyine ruzabatandukanya.

Ibi abaturage bo mu bwoko bw’aba Toraja babikora buri mwaka binyuze mu muhango uzwi nka ‘Ma’nene festival’ ufatwa nk’igihe cyo kwishimira abapfuye, aho bataburura imirambo yabo bakayoza ndetse bakanayambika imyenda mishya.

Mu kumva neza agaciro aba baturage baha uwamaze kwitaba Imana, mu 2019 ubwo umuryango w’itangangazamakuru udaharanira inyungu, National Public Radio, NPR wasuraga abatuye muri aka gace, wasanze Alfrida Lantong amaze imyaka 7 apfuye ariko ku muryango we ntibabifata nk’urupfu, kuko kuri bo urupfu ni indwara nk’izindi.

Mu buryo buhoraho abagize umuryango we baramusura bakamugaburira gatatu ku munsi, ndetse bakamukorera isuku. iki gihe umuhungu wa Alfrida, Mesak aganira na NPR yakomoje kucyo abona nk’akamaro k’uyu muco.

Yagize ati “Twashoboraga kumukumbura iyo aza kuba ataba hano, yatwitayeho ubuzima bwacu bwose, ubu ni ngombwa ko natwe tumwitaho.”

Impamvu aba-Toraja bakora ibi byose ni uko bo batemera ko urupfu ari iherezo ry’ubuzima, ahubwo barubona nk’intambwe imwe mu rugendo rurerure rw’ubuzima butazwi, aho mu bundi buryo uwapfuye akomeza kugirana umubano n’abasigaye.

Uku kumenyera urupfu bakarufata nk’ikintu gisanzwe mu buzima, abantu bo muri ubu bwoko babitozwa bakiri bato bagakura barufata nk’uburwayi.

Mu muco w’aba-Toraja kandi uwapfuye ashobora kumara igihe kinini atarashyingurwa gishobora kuva ku mezi kikagera mu myaka irenga 10, ibi biterwa n’uko umuhango wo gushyingura uri mu itwara amafaranga menshi ashobora no kugera ku madorali ibihumbi 500, bityo bikaba bisaba igihe kinini kugira ngo umuryango wa nyakwigendera umare kuyakusanya.

Iki giciro gihanitse cyo gushyingura gishyira mu bukene imiryango myinshi yo muri ubu bwoko, ku buryo bishobora gufata igihe kinini ngo bazongere kuziba icyuho biba byateje mu mikoro y’abawugize.

Nubwo uyu mugenzo w’aba-Toraja wumvikana nk’uwagipagani, ntubuza abaturage barenga miliyoni bo muri ubu bwoko kuba mu madini ya gikirisitu, nk’aho umubare munini ari abaporoso abandi bakaba ari abagatolika.

Abana batozwa kudatinya abapfuye bakiri bato
Mu muco w'aba baturage, buri muntu ashyingurwana ibyo yakundaga
Andreas afashe umwana we witabye Imana mu 2010
Bagira imihango yo kugaburira abapfuye
Djim Sambara wari umusirikare mbere yo kwitaba Imana mu 2015, aha yari agiye gukorerwa isuku n'umuryango we
Aha Djim Sambara yari amaze guhindurirwa imyambaro
Umwana yitegereza sekuru na nyirakuru bitabye Imana
Ne Duma Tata ategereje gusubiza mu isanduku umubiri w'umugore we n'uwumuvandimwe we
Muri aka gace bagira inzu babanza gushyiramo imibiri y'abapfuye mbere yo kubashyingura
Ku bakundaga agatabi aba ari umwanya mwiza wo kukabaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .