Menya “The Pantheon” inyubako imaze imyaka igera ku 2000 igikorerwamo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Ukuboza 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

I Roma mu Butaliyani hari inyubako yitwa “Pantheon” igikorerwamo ibikorwa bya muntu nyuma y’imyaka igera ku bihumbi bibiri imaze yubatswe.

Iyi nyubako bivugwa ko yubatswe mu 125 nyuma y’ivuka rya Yezu. Kuva mu kinyejana cya karindwi yagiye yifashishwa na Kiliziya Gatolika nk’urusengero.

CNN ivuga ko izina The Pantheon risobanuye “imana zose” ndetse ko nubwo bitekerezwa ko iyo nyubako yahimbarizwagamo imana z’Abaromani, ntawe uzi neza intego nyamukuru yatumye yubakwa.

The Pantheon yubatse mu gishushanyo Abaromani bakundaga kubakamo inyubako zabo mu myaka ya kera. Ku gasongero kayo hari umwanya umeze nk’ijisho ucamo urumuri rumurikamo imbere ndetse imvura yagwa amazi akajyamo imbere ameze nk’ay’umugezi umanuka ku manga.

Agasongero ka The Pantheon kameze nk'ijisho kinjiza urumuri imbere mu nyubako
Urumuri rw'izuba nirwo rumurikira abari muri The Pantheon
Agasongero ka The Pantheon kameze nk'ijisho kinjiza urumuri imbere mu nyubako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .