00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya imodoka nshya zifite ikoranabuhanga rihambaye

Yanditswe na Kubwimana Yvan
Kuya 2 June 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Inganda zikora ibinyabiziga ziri kurushaho gushyira imbaraga mu byo zikora umunsi ku wundi hongerwa ikoranabuhanga ku buryo usanga imodoka ishobora kuba irimo ikoranabuhanga rihambaye ritigeze ribaho mbere.

Hari inganda zikomeye ku Isi zatangiye gushyira ahagaragara imodoka bazasohora mu myaka irimbere ariko zirimo ikoranabuhanga rihambaye zinafite imiterere idasanzwe imenyerewe ku isoko, ari nazo tugiye kugarukaho mu iri iyi nkuru.

Tesla Cybertruck

Mu ntangiro za 2021 nibwo Elon Musk nyiri Tesla usanzwe afite uruganda rwa SpaceX ruzobereye mu gukora ibyogajuru yamurikiye abatuye Isi ubu bwoko bushya bw’imodoka yise Tesla Cybertruck.

Icyo gihe uyu mugabo yavuze ko iyi modoka ifite imiterere idasanzwe ndetse n’ikoranabuhanga riyigize.

Iyo modoka ishobora kugenda ku muvuduko wa kirometero 210 ku isaha, ikoranye ikoranabuhanga riyibuza gutoborwa n’amasasu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose ndetse na camera ku mpande zikora nk’ibirahure ( rétroviseur extérieur) biyifasha kureba izindi modoka ziyiri inyuma.

Mu kuyikora hifashishijwe ibikoresho bisanzwe bikora ibyogajuru. Ifite ubushobozi bwo kugendera mu mazi ntigire ikibazo, bikaba biteganyijwe izaba igura hagati y’Amadorali 49,900-69,900.

Izaba ari imodoka ya mbere ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no kunyaruka. Biteganyijwe ko izi modoka zizashyirwa ku isoko muri 2023.

BMW iX Flow

BMW ni uruganda rwo mu Budage ruzwiho gukora imodoka zikomeye kandi zifite ikoranabuhanga ridasanzwe, BMW Ix flow ni imodoka ruherutse gushyira hanze muri uyu mwaka.

Iyi modoka ifite ikoranabuhanga ridasanzwe rizwi nka E-ink. Iri koranabuhanga ubusanzwe rizwi nka Electronic Paper rifasha ikintu kwihinduranya kuri iyi modoka riyifasha guhindura ibara igihe cyose nyirayo abishakiye, igenda ibirometero 200 ku isaha. Igura Amadolari 83,200.

Pacifica minivan

Mu mwaka wa 2020 nibwo sosiyete ya kompanyi ya Fiat Chrysler automobile yo mu Butaliyani yatangaje ko iri gukora ku modoka izaba ifite ubushobozi bwo kwitwara, ibintu bitari bimenyerewe ku Isi.

Icyo gihe bamuritse ku mugaragaro imodoka zisaga 25 zari zifite iryo koranabuhanga mu duce dutandukanye mu Bushinwa, ikoranabuhanga rigize izi modoka ahanini rituruka kuri interineti ya 5G irifasha mu guhanahana amakuru byihuse bigatuma imodoka ibasha kumenya umuhanda ikoresha ndetse n’aho ihagarara.

Hyundai Elevate

Iyi modoka yakozwe n’uruganda rwa Hyundai. Iyo uyirebye ubona ko ari imodoka idasanzwe mu buryo ishobora kuba igaragaramo kuko ishobora kugenda imeze nk’igendesha amaguru nk’umuntu cyangwa inyamaswa ariko ikabikora yo ikoresheje amapine.

Iyi modoka bwa mbere imurikwa hari mu mwaka wa 2019, icyo gihe ubuyobozi bw’uruganda rwa Hyundai bwatangaje ko impamvu bwahisemo gukora iyo modoka ari ukubera ikibazo cyazimwe mu modoka wasangaga zigera ahantu hari imisozi zikagorwa no kuhaterera bityo bakora iyabasha kujya itambuka nk’inyamanswa cyangwa umuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .