Menya ‘Gadsby’, igitabo cyaciye agahigo ko kwandikwa hadakoreshejwe inyajwi ya ‘e’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Mu 1939 nibwo umwanditsi w’ibitabo w’Umunya-Amerika, Ernest Vicent yanditse ‘Gadsby’, igitabo cy’amagambo 50 000 kikagira umwihariko wo kutagiramo inyuguti ya ‘e’ n’imwe.

Ibi Ernest Vicent yakoze byitwa ‘lipogram’ aho umuntu yiyemeza gukora inyandiko ariko akiha intego ko atazakoreshamo na rimwe inyuguti runaka.

Biragoye kwiyumvisha ko umuntu uretse no kwandika igitabo cy’amagambo 50 000 ko ashobora no kumara iminota itanu avuga adakoreshe amagambo arimo inyajwi ya ‘e’.

Ibi Ernest Vicent yakoze bifatwa nk’ibikomeye kuko yahisemo kwirinda gukoresha inyajwi abahanga mu by’indimi bavuga ko ariyo igaruka cyane mu biganiro n’inyandiko biri mu ndimi zirimo Icyongereza, Igifaransa, Ikidage, Igitaliyani n’izindi.

Uyu mugabo yigeze kuvuga ko icyamufashije kwandika iki gitabo kivuga ku nkuru mpimbano y’ibibazo bikomeye Umujyi wa Branton Hills wari urimo byashoboraga gutuma usenyuka ariko ukaza gutabarwa n’umugabo witwa John Gadsby ndetse no kwishyira hamwe k’urubyiruko, ari uko yafashe inyuguti ya ‘e’ ku mashini yandikiragaho akayifunga kugira ngo ataza kwibeshya akayikoresha.

Mu ntangiriro y’iki gitabo ubwo uyu mugabo yasobanuraga impamvu yacyanditse n’icyo kigamije niho honyine yakoresheje inyuguti ya ‘e’

Ernest yavuze ko icyamugoye mu kwandika iki gitabo ari ukubona icyo asimbuza inshinga zo mu cyongereza ziri mu mpitagihe dore ko inyinshi ziba ziherwa na ‘ed’

Nyuma yo kwandika iki gitabo ndetse kikajya hanze undi mwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa Georges Perec nawe byamuteye kwiyemeza guca aka gahigo mu rurimi rw’Igifaransa yandika icyo yise ‘La Disparition’ nacyo kitarimo inyajwi ya ‘e’

Iki gitabo cyaje gukundwa ndetse gishyirwa mu ndimi nyinshi zitandukanye zirimo Ikidage, Igitaliyani, Ikiromani, Ikiyapani n’izindi gusa nabwo hakurikijwe iri tegeko ryo kudakoresha inyajwi ya ‘e’.

Ubu buryo bwo kwandika cyangwa ukaganira n’umuntu udakoreshe inyajwi runaka bisigaye bikorwamo amarushanwa hirya no hino ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .